Abantu bane bafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa bari bamaze umwaka bafungiye muri Burukina Faso, barekuwe, nyuma y’imirimo y’ubuhuza yakozwe n’igihugu cya Maroke. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane.
Ibihugu byombi, Maroke n’Ubufaransa, ni byo byatangaje ko ikibazo cya dipolomasi cyari gishingiye kwifungwa ry’abo bantu cyakemutse.
Abo bagabo bari bafungiwe i Ouagadougou kuva mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2023.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutasi mu Bufaransa, DGSE, yabanje kuvuga ko bari intasi. Umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa kigenzura DGSE, na DGSE ubwayo ntabwo basubije ubwo bari basabwe kugira icyo babivugaho.
Mw’itangazo, Perezidansi y’Ubufaransa yavuze ko Perezida Emmanuel Macron, kuwa gatatu yashimiye umwami wa Maroke Mohammed ku buhuza “bwatumye bishoboka ko abo bagabo bane bari bamaze umwaka bafungiye muri Burukina Faso barekurwa”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Maroke nayo yashimye Umwami Mohammed na Perezida wa Burukina Faso, Ibrahim Traore, kandi yavuze ko “iki gikorwa cy’ubutabazi” cyashobotse kubera umubano mwiza hagati y’ibihugu byabo.
Nyuma y’imyaka itatu hari umwuka mubi hagati ya Paris na Rabat, waturutse ku bibazo by’abimukira no ku butaka butavugwaho rumwe bwa Sahara y’uburengerazuba.
Mu kwezi kwa 10 nyuma y’ibikorwa bitandukanye, Ubufaransa bwiyunze na Maroke.
Maroke ikomeje umubano mwiza na Burukina Faso hamwe n’ibindi bihugu byo mu karere ka Sahel biyobowe n’igisirikare Maroke ibyizeza kuzagera ku buhahirane bwagutse ku isi binyuze mu nyanja y’ Atlantika.
Cyakora umubano w’Ubufaransa n’ibihugu byakolonije muri Afurika y’iburengerazuba no hagati, birimo na Burkina Faso, uracyarimo igitotsi.
Ouagadougou yirukanye ingabo z’Ubufaransa n’ambasaderi kandi yafunze bimwe mu bitangazamakuru by’Abafaransa. ( Reuters )