Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Angola, n’urwa mbere Perezida w’Amerika agiriye muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika.
Ruzibanda ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro avanwa rwagati muri uyu mugabane ajyanwa ku cyambu cya Angola kirimo kwaguka.
Perezida Biden kandi muri uru ruzinduko arashimangira ko hakenewe ituze na demukarasi nk’imbaraga za moteri z’iterambere ry’umugabane w’Afurika.
Perezida w’Angola ni umuntu ukomeye kuri uyu mugabane, ukoresha umwanya we nk’umutegetsi w’igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bikungahaye kuri peteroli ku mugabane, akanawukoresha mu kubaka ijabo no gukora ibishoboka ngo akemure amakimbirane yo mu karere.
Perezida Biden azakoresha uruzinduko rwe mu kugaruka ku mushinga ukomeye w’iterambere watewe inkunga n’Amerika: Umuhanda wa gariyamoshi wa Lobito ufite ibirometero 1,300.
Uyu uhuza igice cyo rwagati muri Afurika gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’icyambu cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba.
Amerika ivuga ko yakusanyirije hamwe miliyari zirenga 3 z’amadolari, harimo amafaranga y’abikorera n’aya leta mu ishoramari ryayo muri uyu mushinga.
Perezidansi y’Amerika ivuga ko umubano w’ibihugu byombi urimo kubamo “impinduka nyayo” kuko birimo kugenda biba abafatanyabikorwa ba hafi.
Karine Jean-Pierre, umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika aragira ati:“Bifatanyije, Amerika na Angola birakora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo byinshi by’ingutu, kuva ku kugabanya icyuho kiri mu bikorwa-remezo muri Afurika ndetse no kongera amahirwe mu by’ubukungu n’iterambere rirambye mu karere, kugera ku kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi, kwimakaza amahoro n’umutekano, gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa…n’ibindi.”
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko umuhigo Biden yari yihaye muw’2022 wo gusura Afurika uje impitagihe. Bigen yateganyaga gusura Angola mu kwezi gushize kwa Cumi, ariko inkubi y’umuyaga ya Milton ituma abisubika.
Cameron Hudson ni umushakashatsi mukuru muri Porogaramu ishinzwe Afurika mu kigo cyibanda ku bushakashatsi mu by’umutekano n’imibanire y’ibihugu.
“Ntekereza ko kuza, nk’uku bimeze, ku musozo w’ubutegetsi bwe, nta kinini, nibwira ko mu by’ukuri yakwishimira mu bijyanye n’uruhare rwe muri Afurika, kubw’ibyo nkatekereza ko urugendo nta gisobanuro kinini ruzagira.”
Prezida Joao Lourenco na Biden ntibemeranya kuri buri byose. Mu gihe Biden ashyigikiye Isiraheli ashimitse, Angola yo aho ihagaze ihahuje ahanini na byinshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere:
Vuba aha, Perezida Lourenco yavuze ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’abaturage bayo, ariko ubwo burenganzira burareba n’Abanya palestina, bamaze ibinyacumi by’imyaka baba mu turere twigaruriwe nayo, ibintu bitemewe.
Ariko ikintu kimwe bo – n’Ubushinwa – bemeranyaho ni uko Afurika ikeneye iterambere byihutirwa. Ubushinwa bwamaze guhamya ibyimbo kuri uyu mugabane hamwe n’imishinga migari, irambye y’ikigo Belt and Road Initiative cyabwo.
Xu Jianping umuyobozi ushinzwe iterambere mu Bushinwa, avuga ko mu myaka icumi ishize Ubushinwa bumaze kubaka no mu gusana ibirometero birenga 10,000 by’inzira za gariyamoshi, hafi ibirometero 100,000 by’imihanda migari, ibiraro hafi igihumbi, ibyambu hafi ijana, ibirometero 66,000 by’imiyoboro y’amashanyarazi, n’ibirometero 150,000 by’imiyoboro y’ingenzi y’itumanaho mu bihugu binyuranye by’Afurika.
Abasesenguzi bavuga uyu atari umwanya mwiza uyu mugabane ukwiye kubamo.
Ovigwe Egeugu ni umusesenguzi mu bya politiki mu kigo ngishwanama cyitwa Development Reimaged.
“Ibihugu by’Afurika nta bushobozi bifite bwo guhiganwa n’Ubushinwa. Abantu bamwe bibwira ko wakwifashisha Amerika mu ihiganwa n’Ubushinwa. Oya, ntibyakunda”.
“Ayo ni amahirwe afitwe n’ibihugu bike cyane – kwifashisha igihangange kimwe mu ihiganwa n’ikindi.”
Mu gihe uru rugendo ku nkombe nziza z’Afurika ari urwa mbere kuri Biden – ni narwo – mu buryo bumwe, rwe rwa nyuma.
Birasa nk’aho ari rwo ruzinduko rwe rwa nyuma mu mahanga, asezera isi nka Perezida w’Amerika.