Hari borozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inka zabo zizengerejwe n’isazi ya Tsetse bemeza ko ituruka muri Parike y’Akagera, ibyo bikabateza ibihombo kuko amata y’inka zariwe n’iyo sazi atemererwa kugemurwa ku makusanyirizo, hakiyongeraho n’ikiguzi cy’imiti ivura inka ziba zahuye n’icyo kibazo.
Gusa Leta y’u Rwanda mu gufasha aba borozi guhangana n’iyi sazi, yazanye imitego iyifata ndetse iyishyiramo nkunganire kugira ngo byorohere aborozi kuyibona.
Tsetse ni isazi yenda gusa n’izindi ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha, mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.
Muri yo yibitsemo akandi agakoko kitwa “Tripanozoma” aho inka iriwe n’iyi sazi igira ibibazo nk’iby’indwara y’amashuyu aho igenda inanuka buhoro buhoro ikabura umukamo ikananirwa kurisha, iyo ihaka iraramburura bikanarangira ipfuye.
Bamwe mu bororera hafi ya Parike y’Akagera bavuga ko ikomeje kwibasira inka zabo.
Inka z’amaraso avanze zizwi nk’amakolosi iyo izigezeho irazibasira cyane, ingaruka ni uko ubu amakusanyirizo y’amata yafashe ingamba z’uko umworozi warwaje indwara yaturutse kw’isazi ya tsetse amata y’inka ze yongera kwacyirwa nyuma y’iminsi irindwi, ibintu aborozi bafata nk’ibihombo biherekezwa no guhora bagura imiti yo kuyirwanya nyamara bakavuga ko hashize imyaka 30 bahanganye nayo.
Dr. Zimurinda Yustin umuhanga mu buvuzi bw’amatungo avuga ko hambere uretse hafi ya Parike y’Akagera iyi sazi yabanje kuyogoza igice hafi ya cyose cy’Umutara ariko inzuri ziza gutunganywa zikurwamo ibihuru ibyo abona byafasha abororera hafi ya Parike igihe bakomereza muri uwo mujyo.
Ishimwe Fiston umuyobozi wungirije wa Parike y’Akagera ushinzwe iterambere ry’abaturage avuga ko ku ruhande rwabo bashyizeho uburyo bwo kugenzura ikwirakwira ry’iyi sazi ariko we asanga aborozi bo ngo batabikora ari nacyo avuga ko cyateye ubukana bw’iki kibazo.
Kayumba John uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutezimbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB ishami rya Nyagatare na Gatsibo avuga ko mu rwego rwo guhashya iyi sazi hamaze kuboneka imitego iyifata ndetse leta iyishyiriraho nkunganire y’ikirenga.
Aho iyi sazi ya tsetse ibera akaga abahanga bavuga ko ifite ubushobozi bwo kureba inka iri mu birometero bikabakaba 20 ikayigenda runono ikayinyunyuzamo amaraso.
Umuti uvura indwara iterwa nayo ubu uri kw’isoko witwa Samulini ariko aborozi bo basanga ibanga riri mu witwa dudu ariko uyu ukaba ukunze kwamaganirwa kure n’inzego zishinzwe ubworozi zivuga ko wo wagenewe gukoreshwa mu bihingwa. (RBA)