Burera: Abakoresha Iminzani itujuje ubuziranenge bahagurukiwe

0Shares

Abahinzi bo mu gishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, baravuga ko icibwa ry’iminzani itujuje ubuziranenge yatumaga bakorera mu gihombo, byatumye inyungu bakura mu buhinzi zikuba kabiri.

Abavuga ko bari barakeneshejwe n’iminzani ya gakwege yakoreshwaga n’ababaguriraga umusaruro ni abahinzi b’ibirayi ngo bakoreraga mu gihombo.

Aho ibishanga binini byo mu Karere ka Burera bimariye gutunganyirizwa, RAB yohereje inzobere z’abahinzi zunganira abo bahinzi bamenyeshwa n’icyo kibazo cyari kibangamiye imikorere yabo. 

Bavuga ko iyo minzani yaciwe ubu bakaba bari mu nyungu. 

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Burera, Nizeyimbabazi Jean de Dieu avuga ko ayo makuru yamenyekanye bitinze kubera gukorera mu bwiru kw’abari abayobozi b’amakoperative bari barahindutse abacuruzi b’imyaka bagamije kwiba abahinzi, ubu bafashe ingamba.

Icibwa ry’iyo minzani yahombyaga abahinzi ryanajyanye no guhindura ubuyobozi bw’izo Koperative, bwakoranaga n’abamamyi ndetse bamwe barinjiye muri ubwo bucuruzi bagashishikariza abahinzi guhinga ibirayi gusa kuko ari byo bungukiragamo. 

Ibintu biteye ishema abo bahinzi basaga 1200 bahinga ku buso bwa heigtari 420, ibirayi n’ibigori. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *