Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ikiguzi cyo gushyingura gikomeje gutumbagira biturutse ku guhenda kw’ikuguzi cy’imva, isanduku, gukodesha imodoka itwara umurambo n’imihango irimo gukaraba n’indi ijyana no gusezera no gushyingura uwitabye Imana.
Ku rundi ruhande ariko, abahanga mu mitekerereze ya muntu bagaragaza ko abashyingura ababo badakwiye gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo wabo n’uwa nyakwigendera.
Abaturage bo hirya no hino muri Kigali baganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko gushyingura ari umuhango usigaye uhenze ku buryo kuwukora udafashijwe n’abandi muri iyi minsi byakorwa na bacye.
Babishingira ku kiguzi bitwara, cy’uburyo agera ku irimbi, imva ashingurwamo n’indi mihango irimo no gukaraba bitajya mu nsi y’ibihumbi nka 30Frw ku badafite ubushobozi, abakire bo bashobora gukoresha hejuru ya miliyoni 5Frw.
Hari aho bisaba n’indabo zo gushyira ku mva na zo zigura ari hejuru y’ibihumbi 150Frw ku bafite ubushobozi, ariko haboneka n’izishobora kugura 1000Frw bitewe n’ubwoko bwazo.
Amarimbi yo agenda arutanwa mu biciro aho nk’irya Rusororo mu Karere ka Gasabo, hari abayishyura asaga miliyoni 2Frw bitewe n’ubushobozi bw’abagize umuryango w’uwitabye Imana.
I Rusororo ariko, hari n’aho bishyura ibihumbi 20Frw kuzamura.
Umuyobozi w’Ikigo gicunga irimbi rya Rusororo, Nkusi Anselme, avuga ko hari n’abahabwa aho gushyingura ku buntu iyo byemejwe n’ubuyobozi.
Umuhanga mu mitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza, Prof. Vincent Sezibera na Sheikh Gatete Mussa, basanga abashyingura ababo badakwiye kwigora,bagakora ibijyanye n’ubushobozi bafite bibuka ko hari n’abo nyakwigendera asize.
Muri Mata uyu mwaka, Abadepite basabye Guverinoma kuvugurura itegeko ryerekeye amarimbi mu gihe kitarenze amezi 6 hagamijwe gukemura bimwe muri ibi bibazo.
Itegeko ryo mu 2013 riteganya ko abaturage babyemeye bajya batwika imibiri y’ababo bagashyingura ivu ahantu hato, bigafasha kugabanya ubutaka bwo gushyinguraho.