Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagizwe Umunyamabanga uhoraho mutri Minisiteri ya Siporo, asimbuye Niyonkuri Zephanie.

Uyu mwanya, yawuhaye binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Tariki 23 z’Ukwezi gushize kwa Kanama (8), nibwo Niyonkuru yakuwe kuri uyu mwanya.

Nelly Mukazayire wamusimbye, ni impuguke mu by’ubukungu, akaba yari ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa RDB guhera muri werurwe 2023.

Mbere yo kujya muri RDB, Mukazayire w’Imyaka 42 y’Amavuko, yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inama mpuzamahanga (Rwanda Convention Bureau).

Yabaye kandi umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Perezida. Mbere yo kujya kuri uyu mwanya, yari umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida.

Mbere y’uko agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi ushinzwe ibijyanye na Politiki mu ishami ry’ubukungu, mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mukazayire ategerejwe n’inshingano zirimo gukomeza umurongo u Rwanda rwihaye, wo kuba Igicumbi cya Siporo ishingiye ku bukerarugendo.

Hari kandi gufasha Ingaga n’Amashyirahamwe ya Siporo gukomeza gushyira hamwe, hagamijwe iterambere ry’abakinnyi n’irya Siporo muri rusange.

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *