Perezida Kagame yageze muri Guinée Conakry, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira no kwagura umubano mwiza n’ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yageze i Conakry kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Sénégal.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe muri Guinée Conakry na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.
President Kagame has arrived in Conakry for a visit where he was received by President Mamadi Doumbouya @presi_doumbouya. The two Heads of State held a tête-à-tête meeting, discussing ways to strengthen existing productive bilateral cooperation between Rwanda and Guinea in… pic.twitter.com/49gkyXwoGM
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 13, 2024
Bombi bagiranye ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanya zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
U Rwanda na Guinée Conakry, bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri politiki na diplomasi ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bigaragaza ko bishobora kwagura inzego z’ubutwererane zikagera mu bucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.
Amafoto