Gusoza Umwaka w’i 2023: “Amateka mabi twanyuzemo yaduteye Imbaraga zo kwiyubaka” – Perezida Kagame

0Shares

Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka w’i 2023, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo u Rwanda rwiyubatse ruvuye hasi cyane kubera amateka mabi rwa nyuzemo, Abanyarwanda bahitamo gutera imbere badasubira inyuma, bagakora ibikwiye uko byaba bikomeye kose.

Ahereye ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, Perezida Kagame yakomoje ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu myaka ikabakaba 30 ishize ruhereye ku busa, uyu munsi rukaba ruri mu bihugu bitanga urugero rw’uko kwiyubaka uhereye ku busa bishoboka.

Ati:“Kubera amateka yacu, igihe twatangiraga kubaka iki gihugu, aho twatangiriye hari hasi cyane ku buryo nta handi hasi ho kujya twari dusigaranye.  Igisubizo ni uko uyu munsi, inzira yonyine isigaye iri hejuru kandi nta kintu gishobora kutwitambika.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu mboni yo gusibwa ku ikarita y’Isi irwicaza mu mwanya w’ibihugu bifite ubukungu bwihuta cyane ku Isi.

Ku ikubitiro, ubukungu bwari hasi, icyizere cyo kubaho cyari munsi y’imyaka 30, ibigo bya Leta n’ibindi hafi ya byose byari byasenyutse, umutungo w’igihugu warasahuwe, ibikorwa remezo byinshi byarabaye amatongo, mbese ibintu byose byasabaga kubyubaka bihereye kuri zero.

Imyaka ishize yose, hari byinshi byagezweho mu nzego zinyuranye, haba mu rwego rw’ubuzima, ubukungu, imibereho myiza, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza uyu munsi, ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku kigero kiri hejuru ya 7%, abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara bagabanyuka ku kigero kiri hejuru cyane kubera imbaraga zashyizwe mu rwego rw’ubuzima.

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ishimangira ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 mu mwaka wa 2000 kigera ku myaka 69.6 mu 2022.

Abaturage bari mu bukene bavuye ku kigero cya 77% mu 2001 bagera kuri 55% muri 2017, ikigero cy’ababyeyi bapfa babyara kigera ku babyeyi 203/100,000 kivuye ku babyeyi 1,071/100,000 mu 2000, na ho icy’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu kiva ku bana 196/1000  mu 2000 kigera ku bana 45/1000 mu 2020.

Abana bagwingira bari munsi y’imyaka itanu baragabanyutse bava ku kigero cya 47.4% mu mwaka wa 2000 bagera  kuri 33% mu 2020, intego ikaba ari iyo kugera kuri 19% bitarenze mu 2024.

U Rwanda rwageze kuri gahunda y’ubuvuzi kuri bose nk’uko byemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho abaturage bose boroherejwe kugera kuri serivisi z’ubuvuzi batazitiwe n’ingorane zubushobozi, kubera gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) yashyizweho.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutyayu bwa Sahara, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uburezi bukora neza aho 98% by’abana bose bo mu gihugu bajyanwa ku ishuri, ndetse n’abafite ubumuga bari hejuru ya 70% bakaba badahezwa mu mashuri bisobanura ko na gahunda y’uburezi kuri bose ikozwaho imitwe y’intoki.

Imibare itangazwa na NISR ishimangira ko uyu munsi 82% by’ingo zo mu Rwanda zigerwaho n’amazi meza, intego ikaba ari iyo kuyageza ku ngo zose bitarenze mu mwaka wa 2024. ABafite amashanyarazi na bo bageze bari ku kigero gikabakaba 75%, intego na yo ikaba ari ukuyageza ku baturage 100% bitarenze mu 2024.

U Rwanda rurateganya kuzaba igihugu cyateye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050, binyuze muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST) ishyigikiwe n’izindi gahunda zigamije kugera ku ntego za Loni z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bitavuye mu kirere, agira ati: “Ibi ntabwo bishobora kwikora. Ni umusaruro w’amahitamo twafashe, ukwiyemeza kwacu ndetse n’imyumvire y’uko twizera ko tuzakora ibikwiriye byose uko byaba bikomeye kose.”

Mu mahitamo Abanyarwanda bafashe harimo kudatezuka ku bumwe n’ubwiyunge, guharanira amahoro n’umutekano haba mu Rwanda no ku Isi yose, kwima ruswa amayira, imiyoborere myiza, kwimakaza iterambere ry’umugore no kumuha rugari mu rugendo rw’iterambere, guhanga ibishya bijyana no kureba kure n’ibindi.

Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2024.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *