Rwanda – Ubutabera: Urukiko rwagize umwere Titi Brown nyuma y’Imyaka 2 afunzwe

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Thiery [Titi Brown] ari umwere ku cyaha cyo Gusambanya umwana.

Rwahise rutegeka ko ahita afungurwa akimara gusomerwa, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye muri Gereza ya Mageragere.

  • Ibiheruka kuri uru rubanza

Taliki ya 22 Nzeri 2023, nibwo hari hateganijwe gusomwa urubanza ruregwamo Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown.

Titi Brown wari Ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana utujuje ubukure, mbere y’uko iyi taliki igera Urubanza aregwamo rwari rumaze gusubikwa inshuro 5 ku mpamvu zitandukanye ariko zitagiye zivugwaho rumwe.

Gusa, Itangazamakuru ryimbere mu gihugu ntiryahwemye kugaruka kuri uru Rubanza rivuga ko iyo witegereje Impamvu zitangwa iyo rwabaga rwasubitswe, washoboraga gutekereza ko hari intege nke zashyizwe mu kururangiza cyane ko rwari rumaze imyaka 2 kuko yafunzwe taliki 10 ugushyingo 2021.

Akomoza kuri uru Rubanza, Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nta kosa ryakozwe mu myanzuro yagiye irufatwamo mu bihe bitandukanye.

Mu minsi ishize, akomoza kuri uru Rubanza kuri Shene ikorera ku muyoboro wa YouTube izwi nka Mama Urwagasabo, Scovia Mutesi yatangaje ko hari uwo mu muryango w’uyu mwana wamuteye inda, bakaba barashatse uwo babyegekaho ariyo mpamvu bakoraga uko bashoboye ngo Titi Brown atagirwa umwere, hagatangirwa gushaka uwamuteye inda wa nyawe.

Ubwo uru Rubanza ruheruka gusubirwa, Ubushinjacyaha bwari bwazanye ibimenyetso bishya byo gushinja Titi Brown.

Icyo gihe hari hatangajwe ko ruzasomwa tariki ya 13 Ugushyingo 2023.

Ishimwe Thiery uzwi nka [Titi Brown], ni Umubyinnyi wabigize Umwuga, aho yakunze kugaragara abyina mu Ndirimbo zitari nke z’Abahanzi b’imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *