Kibeho: Hizihijwe Umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, Musenyeri Hakizimana yibutsa Abakirisitu kwitabira ibikorwa byo kwagura Ubutaka Butagatifu

0Shares

Tariki ya 15 Kanama buri uko Umwaka utashye, Abakiristu Gatorika mu Rwanda bifatanya n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi bagahurira ku Butaka Butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, baje kwizihiza Umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya.

Ni muri urwo rwego Musenyeri Hakizimana Céléstin uyobora Diyosezi Gaturika ya Gikongoro yaboneyeho kubwira abitabiriye Uyu munsi mukuru ibiteganywa gukorwa ku butaka butagatifu bwa Kibeho ngo harusheho kuba heza no kuhongerera ubushobozi ngo habere heza abahagana; hubakwa inyubako zizajya zifasha mu buryamo, gusoma amateka, kwagura Kiliziya ndetse no kunoza inzira ijya ku isôoko y’amazi y’umugisha aboneka mu kabande ku uyu musozi .

Ubu butumwa bwahawe Abakirisitu Gatolika n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi barenga ibihumbi 70 bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya [Asomusiyo], i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2023.

Ni abantu benshi cyane bari baturutse mu bihugu birimo Uganda, Gabon, Centrafrique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tanzania, u Burundi n’ibindi bihugu birimo ibyo muri Afurika ndetse n’i Burayi.

Mu bigaragarira amaso, aho aba bantu bateranira ni hato, aho kurara ho amacumbi aba yarashize muri Kamena [ni ukuvuga ko benshi baza bakabura aho barara bagahitamo kurara basenga] ndetse n’ibindi byinshi bigaragaza ko ubwinyagamburiro buba bwabuze i Kibeho.

Umushumba Mukuru wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yavuze ko mu mishinga itandukanye bafite igamije kwagura harimo kubaka Kiliziya nini ebyiri n’ibindi.

Mu bindi bizakorwa harimo kubaka Ivuriro rigezweho ku buryo abajya i Kibeho bazajya babona uko bivuza, hakubakwa inzira ijya ku ‘Isoko y’Amazi y’Umugisha’ ndetse n’ahakorerwa Inzira y’Umusaraba, hakaba hakubakwa imihanda yabugenewe.

Ati “Tuzasengera ahantu hagutse, hanyuma abantu bakaza batikandagira, batikanga, hanyuma tukagira n’ahandi dukorera ibindi, urabona nk’inzira ijya ku isoko irafunganye, abakecuru n’abasaza ntibabasha kujyayo.”

Ibijyanye no kwagura ubuso Ingoro ya Bikira Mariya yubatseho, Musenyeri Hakizimana, yavuze ko hakenewe miliyari 3,5 Frw zo gutanga ingurane ku butaka bungana na hegitari 10,5.

Mu bikorwa bizakorwa kandi harimo kubakira Mukamazimpaka Anathalie uri mu babonekewe i Kibeho.

Ibindi bizakorwa birimo kubaka ahantu abantu bazajya bigira amateka y’Amabonekerwa y’i Kibeho, kubaka parking, ibyumba by’inama, aho abantu bazajya barira n’aho bazajya barara n’ibindi bitandukanye.

Musenyeri Hakizimana Céléstin, yasabye Abakiristu gukora ibyiza bakazava ku Isi basize ikizatuma bibukwa

 

Abasaga 70, 000 bateraniye ku Butaka Butagatifu i Kibeho bizihiza umunsi w’iijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *