Rwanda: Mugabowagahunde yashimiye Perezida Kagame wamugize Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Itangazo ryavuye mu Biro bya Mininsitiri w’Intebe tariki ya 10 Kanama 2023 ryashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, mu gihe Nyirarugero Dancille wari Guverineri yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Undi wahawe inshingano ni Dr. Patrice Mugenzi wagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda asimbura Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.

Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ashinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE.

Abinyujije kuri konti ye y’Urubuga rwa Twitter, Bwana Mugabowagahunde yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul agira ati:”Nyakubahwa Paul Kagame, mbashimiye icyizere mukomeje kungirira. Ndabizeza ko imirimo mishya munshinze, nzayikorana umurava”.

Itangazo ryashyize Mugabowagahunde ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *