Ngoma: Ni iki RIB ivuga ku batangaje ko ababo bafunzwe Ifunguzo zikayihabwa

0Shares

Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye Ibitangazamakuru kujya bikora inkuru zabanje gucukumburwa aho gutwarwa n’amarangamutima.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari imwe mu imiyoboro  ya YouTube na bimwe mu binyamakuru byatangaje ku nkuru y’abaturage 8 bo mu Karere ka Ngoma, bikaba byaratangaje ko bamaze amezi abiri bafunzwe, RIB ikaba yarahaye ifunguzo uwabafungishije.

Dr. Murangirwa Thierry umuvugizi wa RIB, avuga ko tariki ya 30 Kamena aribwo hafunzwe abantu Umunani.

Aba bakaba bagizwe na; Dukundane Gilbert w’imyaka 22, Turikumana Sifa w’imyaka 20, Habineza w’imyaka 28, Tuyishime w’imyaka 19, Nshimiyimana Alexi w’imyaka 20, Niyongize w’imyaka 19, Uyisenga Ferdinand w’imyaka 20 na Manishimwe Cedric w’imyaka 18.

Uko ari umunani bafatiwe mu kirombe cya Koperative Abahizi, bari kwiba amabuye y’agaciro.

Iki Kirombe kibarizwa mu Murenge wa Karembo, Akagari k’Akaziba mu Mudugudu w’Umuyange.

Ingingo ya 167 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , riteganya impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje ubu buryo bukurikira;

1. Kwiba akoresheje kunyura mu cyuho, kurira cyangwa gukoresha igikoresho cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

2. Kwiba mu nzu ituwemo cyangwa  isanzwe ituwe mo n’abantu cyangwa mu zindi nyubako ziyikikije.

3. Kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije icyo aricyo cyangwa umuntu ushinzwe imirimo yose ifitiye Abaturage akamaro.

4. Uwibye yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye Abaturage akamaro , abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta.

5. Ubujura bwakozwe mu ijoro.

6. Ubujura bukozwe n’abantu barenze umwe.

Aba baturage bakimara gufatwa dosiye yabo yahise yohererezwa urwego rw’ubugenzacyaha , ihabwa NOO 478/PPLKIBU/2023/JN/DN.

Ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko ihabwa nimero RP 00352/2023/TB/KGO , hakaba hategerejwe itariki yo kuburana.

RIB yasabye bamwe mu bandika inkuru zijyanye n’ubutabera kujya birinda gukoreshwa n’amarangamutima ya bamwe, barangiza bakandika inkuru zibogamye batanakoreye ubushakashatsi.

Yavuze ko biba atari byo kuko bikurura urwikekwe hagati y’abaturage n’inzego za Leta, kuko izi nzego ziba zarashyizweho ku bw’inyungu za rubanda.

Dr. Murangirwa ati:”Urugero natanga ni nk’iyo abakekwaho gukora ibyaha bafashwe bafungirwa kuri za Sitasiyo za RIB, dosiye zabo zikajya mu bushinjacyaha ariho baguma kugeza igihe Urukiko rufatiye umwanzuro wo kubarekura cyangwa kubakatira bakerekeza mu Igororero”.

Avuga kandi ko abakatiwe n’Urukiko bakomeza kuba bafungiye aho bari kugeza urukiko rufashe umwanzuro.

Asoza asaba abandika inkuru ko bagomba kujya babanza gusobanukirwa ibyo bagiye kwandika kugira ngo abasoma ibyo banditse bahabwe inkuru zifite ireme zidakemangwamo ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *