Rwanda: Abana 19 bafunzwe bari mu bakoze Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza

0Shares

Guhera ku wa mbere w’iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, hakozwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare, mu bahakoreye harimo abana 19 bo mu igororero ry’abana rya Nyagatare baba barakatiwe kubera ibyaha bitandukanye.

Bicaye mu ishuri barakora ibizamini bambaye impuzankano ntushobora kubatandukanya n’abandi nyamara baba barinzwe mu ibanga kuko bahamijwe ibyaha bitandukanye

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko atari ubwa mbere bakora ibi bizamini kandi bakabitsinda bose kuko baba bizeye kubabarirwa n’umukuru w’Igihugu

Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora, yasabye aba bana gukorana ubwitonzi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe bahabwa cyane ko ibyo baba baraguyemo bitabakuraho uburenganzira bwo kwitwa abana.

Kuva iri gororero ryajyaho hari muri 2009 ryitwa Gereza y’abana ya Nyagatare, muri 2016 ryatangiye gutanga ibi bizamini kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi ni uko nta mwana uratsindwa yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe.

Ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 202,967. Minisiteri y’Uburezi yabasabye gukora batuje, basubiza ibyo babajijwe mu masomo atandukanye bize.
Ibi bizamini bya Leta byakorewe muri santeri 1,099 ziherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, zikaba zarahuje aba banyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri abanza 3,644 byatanze abo bakandida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *