Ni itsinda rinini ryafatiwe mu mashyamba yo muri Congo, ariko hakabamo n’abasirikare bane ba RDF baregwa muri iyi dosiye, barangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné.
Bahamijwe ibyaha bine birimo kujya mu mutwe w’Ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibyaha by’iterabwoba.
Mu bujurire, benshi bahuriza ku kuvuga ko bajyanywe mu mashyamba ya Congo bijejwe akazi, bagezeyo bashyirwa mu mutwe witwaje intwaro wa P5 washinzwe na Kayumba Nyamwasa.
Basaba ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko nta bushake bagize bwo kujya muri uyu mutwe, kuko ari cyo cyaha kibanziriza ibindi, byaba bivuze ko badakurikiranwa kuko nta bushake baba baragize bwo gukora icyaha.
Ngendakumana Védaste yavuze ko yarezwe ko mu 2018 aho yabaga mu Burundi, yinjiye mu mutwe w’Ingabo utemewe ku bushake, akaza gukatirwa gufungwa imyaka 15.
Yavuze ko yagiye muri uyu mutwe yijejwe akazi, ndetse ngo nyuma yo kuraswaho yijyanye muri MONUSCO, ngo ntabwo yafatiwe ku rugamba.
Ashyirwa muri gereza ngo yari yarageze mu kigo kinyuzwamo abari mu Ngabo cya Mutobo, kandi ngo hari abandi bari kumwe basigaye yo.
Yavuze ko hari umuntu witwa Mandela wamushutse asanze ari umudozi ariko akoresha imashini akodesha, amubwira ko agiye kumurangira akazi ko gucukura amabuye y’agaciro muri RDC, akazajya ahembwa 300$ ku kwezi ngo akazagaruka agura imashini ye mu kwezi kumwe, ariko agezeyo asanga bajyanywe mu gisirikare.
Avuga ko bambukijwe muri RDC bari mu modoka z’Ingabo z’u Burundi, bambukira ku mugezi wa Rusizi.
Ati “Ibyo badukoreshaga byose twarabikoraga kubera ko nta bundi buryo twari dufite.”
Yavuze ko yageze kuri MONUSCO atorotse, ari nayo yamugejeje mu Rwanda.
Umutwe wa P5 yawugezemo mu 2018, agezwa mu Rwanda mu 2019.
Umucamanza ariko yavuze ko abeshya, kuko bigaragara ko nyuma yo kwinjira muri P5 mu Bijabo, baje kwimukira i Masisi bashaka kwegera u Rwanda biteguraga gutera, ariko bari mu nzira bageze ahitwa i Kazenga baraswa na FARDC, abona kujya muri MONUSCO, ku buryo bitari ku bushake bwe.
Ni kimwe na bagenzi be bareganwa, Minani Jean usanzwe ari umurundi, we ngo yajyanywe muri P5 yijejwe akazi ko guhagarika chantier.
Yavuze ko agezeyo yayobotse, ndetse ngo ntiyigeze atekereza gutoroka kuko atari kumenya icyerekezo. Icyakora, ngo ntabwo yinjiyemo abishaka.
Avuga ko yashidutse agejejwe mu Rwanda mu gihe yumvaga arimo kujyanwa mu Burundi. Uretse kuba muri uwo mutwe, nta cyaha yakoze mu Rwanda, ariko akemera ko uwo mutwe “wari ugamije gutera u Rwanda.” Uyu na we yakatiwe gufungwa imyaka 15.
Yavuze ko nta bushake yabigizemo, ku buryo uretse kugenda nk’intama, atashoboraga gusiga abana be ngo ajye mu mutwe ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni kimwe na Rugamba Hagenimana Viateur bareganwa, ngo yagiye muri P5 ashutswe, kandi ngo uwatorokaga agafatwa, yagirirwaga nabi cyangwa akicwa.
Bose biteguraga bitsa ku kuvuga ko nta bushake bagize bwo kujya mu mutwe w’Ingabo utemewe, kuko ngo ari nacyo cyaha gifatwa nk’ishingiro ry’ibindi.
Rugamba we yanasabye ko bibaye ngomba ko ahanwa, yasubikirwa igihano kugira ngo abashe kwivuza amaso.