“Oh Rayon!!”, Minisitiri Munyangaju yifatanyije na Rayon Sports kwishimira Igikombe cy’Amahoro

Abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri wa Siporo Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yifatanyije na Rayon Sports kwishimira Igikombe cy’Amahoro yegukanye nyuma yo guhigika APR FC ku ntsinzi y’igitego 1-0 mu mukino wa nyuma waraye ubereye kuri Sitade ya Huye.

Igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi, cyinjijwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 40 w’umukino.

Minisitiri Munyangaju ni umwe mu bayobozi bitabiriye uyu mukino wabereye muri Sitade yari yuzuye abafana.

Uretse gufatanya n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’amakipe yombi kwambika imidali abakinnyi, Minisitiri Munyangaju ni we washyikirije Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro yegukanye, agihereza Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye iki gikombe begukanye, bacugusha champagne ndetse iyafunguwe na Mucyo Didier imeneka ku barimo Minisitiri Munyangaju wari ugifata ifoto ari kumwe na Rwatubyaye.

Minisitiri Munyangaju yavuye ahatangirwaga igikombe, akuramo amadarubindi ye abanza kuyahanagura mu gihe Mucyo Didier yabaye nk’umusabye imbabazi ko yamumennyeho iyi nzoga.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’umukino, Minisitiri wa Siporo yagize ati “Ohh Rayooo”, akurikizaho akamenyetso ko kubashimira n’igikombe.

Iki gikombe Rayon Sports yatwaye, ni cyo cya mbere yegukanye kuva mu 2019 ubwo yatwaraga Shampiyona.

Nyuma yaho, yahuye n’ibibazo mu miyoborere yayo, byatumye kugeza ubu yari imaze imyaka ine idatwara ibikombe ndetse idasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we washinzwe gukemura ibibazo byari muri Rayon Sports mu 2020 nyuma y’uko uwayiyoboraga, Munyakazi Sadate, yandikiye Perezida Kagame.

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Rayon Sports yahawe ubuyobozi bw’inzubacyuho mu gihe cy’ukwezi, mu Ukwakira 2020 hatorwa komite iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle nu gihe cy’imyaka ine.

Gikundiro yaherukaga Igikombe cy’Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *