Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa dafunze nk’uko byavuzwe, iboneraho kuvuga ko nta Minisitiri w’u Rwanda ifunze ndetse ko aya makuru ari Ibuhuha bidafite ishingiro.
Ibi biyabitangaje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’uko hari umuminisitiri waraye afatiwe mu cyuho yakira indonke (ruswa).
Aya makuru yavugaga ko yafatiwe kuri Hill Top Remera aho yari yahanye gahunda n’umuntu ugomba kumuha iyo ndonke.
Ubwo yari ahageze ntabwo yigeze asohoka mu modoka ahubwo ngo uwo muntu yamusanze mu modoka ye ari nabwo bahise bagubwa gitumo kuko uwo washakaga kuyitanga yari yabimenyesheje inzego z’umutekano.
Amakuru yakwirakwiye yavugiraga mu marenga, bamwe bavuga ko ari umu Minisitiri muremure w’umugore, abandi amazina ye bayandika bayacurika nyuma nibwo bamwe baje kwerura bavuga ko uwavugwaga ari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Amakuru y’itabwa muri Yombi rya Munyagaju yavuzwe nyuma y’uko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na we yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa ndetse aza no kubihamywa n’Urukiko rumukatira Imyaka 5.
Bamwe mu bagarutse kuri iri tabwa muri Yombi ku mbuga nkoranyambaga