Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu Banyarwanda bakabakaba 70 bari muri Sudan, muri bo ntawe urabura ubuzima cyangwa ngo akomerekere mu mirwano irimo kubera muri icyo gihugu.
Kugeza ubu hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudan birimo Djibouti.
Abanyamahanga babarirwa muri 338 barimo na bamwe mu banyarwanda babaga muri Sudan bavanywe i Khartoum ahakomeje kubera imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kuva kuri iki cyumweru abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga batuye cyangwa bakoreraga muri icyo bakomeje guhungirishirizwa mu gihugu gituranyi cya Djibout.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yagize ati:“Hari abanyarwanda bakabakaba 70 babaga muri kiriya gihugu abenshi ni abakora mu muryango w’Abibumbye, abandi ni abikorera abo bose nkubwiye ambasade y’u Rwanda muri Sudan ifatanyije na Minisiteri y’ububanye n’amahanga, irimo irabakurikirana kugira ngo babashe kuva muri kiriya gihugu, mu bihe by’intambara bisa nibigoye koherezayo indege, ikirere gisa nigifunze hari n’aho bagiye barasa ku kibuga cy’indege abenshi barimo gukoresha inzira y’ubutaka.”
Abanyarwanda bari muri Sudan barasabwa kubahiriza amabwiriza barimo guhabwa.
Guhera tariki 15 zukwezi kwa Kane nibwo imirwano yubuye muri Sudan by’umwihariko mu murwa mukuru wa Sudan Khartoum.
Kuva iyo mirwano yubuye kugeza tariki ya 23 z’uku kwezi abantu basaga 420 nibo bamaze kuhatakariza ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 3,700 bakomeretse.