Volleyball: REG VB yegukanye Umunsi wa mbere wa Shampiyona

0Shares

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG Volleyball, yatangiye imikino ya Shampiyona 2023 yegukana Umunsi wa mbere, nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo ku wa Gatandatu n’Umukino wa kamarampaka yatsinzemo APR Volleyball Club amaseti 3-2 mu mukino wakiniwe mu Nzu y’Imikino ya Kimisagara (Kimisagara Gymnasium).

Iyi kipe yanegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka ushize w’imikino, yerekanye ko n’ubundi yiteguye bihagije muri uyu Mwaka mushya.

Uyu mukino waranzwe no guhangana byo ku rwego rwo hejuru, warangiye ari amaseti 3-2 ku manota (25-23, 24-26, 24-26, 25-17 na 16-14).

Mbere yo gucakirana na APR Volleyball Clu, REG Volleyball Club yari yabanje kwisengerera Kigali Volleyball Club (KVC), amaseti 3-0 (25-22, 25-10 na 25-17).

Iyi ntsinzi ya REG Volleyball Club, ikaba ibonetse mbere y’uko iyi kipe yitegura kwitabira Shampiyona ny’Afurika ihuza amakipe yegukanye Ibikombe iwayo, Shampiyona iteganyijwe kubera muri Tuniziya hagati ya tariki 09 na 22 Gicurasi 2023.

Uretse uyu mukino wari ishiraniro hagati ya REG Volleyball Club na APR Volleyball Club, Gisagara VB yisengereye Police VB amaseti 3-1 (22-25, 28-26, 25-21 na 25-18), mu gihe IPRC-Ngoma yatsinze IPRC-Musanze amaseti 3-0.

Mu gihe Kirehe Volleyball Club yatangiranye iyi Shampiyona ibibazo by’ubukungu byanayiviriyemo guterwa mpaga mu mukino wo ku wa Gatandatu, kuri iki Cyumweru yisengereye Kigali Volleyball Club (KVC), amaseti 3-1.

Imikino yakinwe ku Cyumweru

  • KVC 1-3 Kirehe
  • IPRC-Ngoma 3-0 IPRC-Musanze
  • Gisagara 3-1 Police
  • APR 2-3 REG

Intangiriro za Shampiyona y’i 2023, zatangiranye impinduka, aho bamwe mu bakinnyi bavuye mu makipe bakinagamo, bakerekeza mu mashya.

Bamwe muri bo, barimo Akumuntu Patrick uzwi nka Kavalo wavuye muri Gisagara VB yerekeza muri REG VB, Mukunzi Christophe Gasarasi wavuye muri APR VB yerekeza muri KVC ndetse na Roger wavuye muri Kirehe VB yerekeza muri REG VB.

Image
Akumuntu Kavalo Patrick (12) yasinye imyaka ibiri muri REG VC avuye muri Gisagara VC

 

Image
Mukunzi Gasarasi Christophe (13) wakiniraga APR VC yagiye muri KVC.

 

Image

Image

Image

Image

Image

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *