Volleyball: Irushanwa ryo gushimira ‘Abasora’ rigiye gukinwa ku nshuro ya 3

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) na Minisiteri ya Siporo, Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyateguye Irushanwa ryo gushimira abatanze Umusoro neza muri uyu Mwaka w’i 2023.

Iri rushanwa rizwi nka Taxpayers Appreciation rigiye gukinwa ku nshuro ya 3, rizitabirwa n’amakipe 9, arimo 4 mu bagabo n’atanu mu bagore.

Rizabera mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena hagati ya tariki  ya 11 na 12 Ugushyingo 2023.

Ni irushanwa rikinwa mu gihe Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kiba kizirikana Ukwezi kwahariwe abasora.

Kuri iyi nshuro, intego y’iri rushanwa igira iti:“Saba fagiture ya EBM wubake Igihugu u Rwanda”.

Amakipe 9 azibira iri rushanwa agizwe na; APR, Police, Kepler College na East African University Rwanda mu kiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore ari; RRA, APR, Police, IPRC Kigali na Ruhango Volleyball Club.

Nk’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, ikipe y’iki Kigo, ni imwe mu makipe afatiye runini Volleyball y’abagore imbere mu gihugu, by’umwihariko ikaba yarabigaragaje yegukana Igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka w’i 2023.

Uruhare rw’Ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kandi, rugagarira mu kuba ariyo kipe yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu yegukanye Umwanya wa Kane mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika cyakiniwe muri Kameroni mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’Itumanaho mu Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Jean Paulin Uwitonze, agaruka kuri iri rushanwa, yagize ati:”Ni akanya keza ko kugaragaza ko abasora bagira uruhare mu kubaka Igihugu by’umwihariko na Siporo idasigaye inyuma”.

Yungamo ati:”Intego y’uyu Mwaka ubwayo irivugira, ariko kuri iyi nshuro turifuza ko Siporo igira uruhare by’umwihariko. Twishimira ko ibikorwaremezo bigamije guteza imbere Siporo byubakwa binyuze mu Misoro n’Amahoro”.

Yitsa ku ntego RRA WVC izanye muri iri rushanwa, Bwana Uwitonze n’ubundi uyobora iyi kipe, yagize ati:”Kuba twaregukanye Igikombe cya Shampiyona bigashyira akadomo ku Myaka 5 tudatwara Igikombe, ni kimwe mu bizadutera imbaraga zo kwegukana iri rushanwa”.

Yakomeje agira ati:”Mfite ikizere ko n’iri rushanwa tuzaryegukana. Ikipe muri rusange ifite inyota idasanzwe yo kwegukana buri rushanwa twitabiriye”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Bwana Ngarambe Raphael, ashimira Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu ruhare rwacyo mu guteza imbere uyu mukino ndetse ashimangira ko hari na gahunda yo kwagurira amarushanwa mu Turere ku bufatanye bw’impande zombi.

Ati:”Turi mu biganiro n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, mu rwego rwo gutangirira iri rushanwa ku rwego rw’Uturere. Aha, tuzibanda mu Mashuri ndetse n’andi makipe akina Volleyball mu Turere. Turajwe inshinga no kugira uruhare mu gukangurira Abanyarwanda kugira Umuco wo gusora binyuze mu mukino wa Volleyball”.

“Gusa, Bwana Ngarambe yashimangiye ko ku rwego rw’Uturere iri rushanwa rizahakinirwa mu gihe Inzu zitwikiriye zikinirwamo Volleyball zizaba zimaze kubakwa mu duce dutandukanye tw’Igihugu.

Irushanwa ryo gushimira abatanze Umusoro neza rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu, mu gihe Ikipe y’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu (REG), REG VC ariyo ibitse Igikombe giheruka mu kiciro cy’abagabo, gusa kuri iyi nshuro ntabwo izitabira.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR WVC niyo ibitse Igikombe.

Kuri iyi nshuro, ntabwo hazahembwa gusa amakipe yatwaye ibikombe, kuko n’abakinnyi bahize abandi ku myanya yabo nabo bazabihemberwa.

Uretse REG VC na APR WVC begukanye iri rushanwa mu Mwaka ushize, ku nshuro ya mbere ubwo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere, ryegukanywe na Gisagara VC na RRA WVC.

Image
Bwana Ngarambe Raphael, Uwitonze Jean Paulin na Ntawangundi Dominic ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri FRVB.

 

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *