Rwanda: Umuti wavugutiwe igwingira ry’Abana watanze Umusaruro?

Mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanye imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka utaha, ababyeyi baragaragaza ko gahunda zashyizweho hagamijwe guhangana n’iki kibazo zagize akamaro gakomeye ku mikurire y’abana babo.

Ku kigo nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, umubyeyi Bazubagira Dativa ari kumwe n’umukobwa we Mukashema Martha.

Bazubagira amaze kumenya ko umwuzukuru we ari mu mirire mibi yarahangayitse maze atangira kujya amukurikirana haba mu rugo no ku kigo nderabuzima.

Umwuzukuru we ni umwe mu bana bahabwa amata atangirwa ku kigo nderabuzima cya Mareba.

Ingo mbonezamikurire ni imwe muri gahunda za guverinoma zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi wa ECD ya Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, Massion Jean de Dieu na Mukandabereye Frotunete ukuriye urugo mbonezamikuririre rwa Kamuyira, Karembure mu karere ka Kicukiro nabo bagaruka ku musaruro ingo mbonezamikurire zitanga mu mikurire y’abana.

Ubushakashatsi bwa 6 ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS bw’umwaka wa 2019-20 bwagaragaje ko umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 5%, kuko bari bageze kuri 33% bavuye kuri 38% mu myaka 8 ishize.

Gusa mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habayeho gupima abana mu Cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi imibare igaragaza ko bageze kuri 25%.

Ni mu gihe intego ari ukugera kuri 19% mu mwaka utaha wa 2024.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga kandi ko mu mwaka wa 2022-2023 abana 739,527 bahawe ifu ya shisha kibondo mu gihe ababyeyi bayihawe bo bari 480,560.

Gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya imirire mibi zirimo, Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite n’abonsa, amata ahabwa abana bari mu mirire mibi, gahunda zijyanye n’isuku n’isukura, ifishi yo gukurikirana imikurire y’umwana, no gukangurira ababyeyi kugira akarima k’igikoni. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *