Imikino ihuza Ibihugu bya EAC yari itegerejwe i Kigali yasubitswe

Imikino ihuza Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba yari itegerejwe i Kigali mu Rwanda hagati ya tariki ya 01 n’iya 10 Gashyantare 2024 yasubitswe.

U Rwanda rwari rwarahawe uburenganzira bwo kuyakira, ariko Clementine Mukeka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko bamenyeshejwe n’Umunyamabanga wa EAC, Dr. Peter Mathuki ko iyi mikino itakibaye bitewe n’impamvu zitunguranye.

Ibaruwa yasinyweho na Mukeka igaruka ku isubikwa ry’iyi mikino, igira ati:“Tubandikiye tubamenyesha ko kubera impamvu zitunguranye, imikino ya EAC yari iteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 01 n’iya 10 Gashyantare 2024 isubitswe” .

Iyi mikino ihuza Ibihugu bigize EAC yemejwe mu Nama ya 20 yahuje ba Minisitiri bo muri EAC.

Umwe mu myanzuro y’iyi Nama, ni uko iyi mikino yagombaga guterwa mu buryo buhoraho, ku bufatanye n’abikorera bo muri ibi bihugu.

Uretse aba, iyi mikino kandi yagombaga kugirwamo uruhare n’imiryango itari iya Leta, abakorerabushake, inzego zitandukanye, abantu ku giti cyabo n’abafatanyabikorwa mu iterambere muri ibi bihugu.

Imikino yagombaga gukinirwa i Kigali yari igizwe n’Imikino Ngororamubiri, Umupira w’Amaguru, Imikino y’Amaboko ya Basketball, Handball, Netball, Volleyball, Tennis, Rugby, n’Imikino Njyarugamba igizwe na Judo, Karate, Boxing na Taekwondo.

Mbere y’uko iyi mikino isubikwa, Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzaniya n’u Burundi byari byemeye kuyitabira.

Amakuru THEUPDATE ifite ni uko amakipe y’Igihugu y’u Rwanda yari mu mwiherero, yahise asabwa kuwuvamo, mu gihe cy’Amasaha 24 iri tangazo rigiye hanze.

Iyi mikino yari igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri.

Image
Itangazo rivuga isubikwa ry’iyi mikino

 

Clementine Mukeka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *