Rwanda: Imyubakire ya bimwe mu Biro by’Utugari ibangamiye Abaturage

0Shares

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu basaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu kubaka aho ibiro by’Utugari bikorera, mu rwego rwo kunoza imitangire ya Serivisi muri iyi Manda y’imyaka itanu.

Kubakira Utugari inyubako zijyanye n’igihe, ni kimwe mu byari kwitabwaho muri gahunda ya Guverinoma yo kwihitusha iterambere NST1, gusa ntibyakozwe uko bikwiye nk’uko Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu Musabyimana Jean Claude yabisobanuye.

Hirya no hino mu gihugu, hari Utugali tutagira inyubako dukoreramo kugeza magingo aya. 

Akagali ka Mubuga mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru karasenyutse burundu ku buryo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako akorera mu cyumba kimwe cy’isoko ry’abaturage. 

Ni Akagari kari gateye impungenge abazaga kuhashakira serivise.

Kimwe n’Akagari ka Murama ko mu Murenge wa Ngera, Gasakaje amategura, amadirishya amwe ibirahuri byashizemo. 

Ni inyubako ngo yahoze ikorerwamo n’icyahoze ari Segiteri Ngera mu myaka yo hambere, ugusaza kwako bituma iyo imvura iguye abashaka Serivise batazibona uko bikwiye.

Hari n’aho usanga imiterere y’Akagali ituma nta bikorwaremezo nk’umuriro gahife. 

Twasuye aka Nteko ko mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, abaturage bavuga ko kutagira umuriro bidindiza serivisi bifuza.

Gusa hari abaturage bagiye bishakamo ibisubizo biyubakira Utugari hirya no hino mu gihugu muri iyi myaka irindwi ishize. 

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude asaba abayobozi b’Uturere gushyira iki kibazo ku ruhembe rw’imbere ku buryo iyi myaka itanu Akagari kadafite inyubako ijyanye n’igihe kazubakirwa.

Kuva gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yatangira, urwego rw’Akagari rwahawe ubushobozi runongererwa ububasha bwo gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage mu rwego rwo kubarinda gukora ingendo ndende bajya gushakira ibisubizo ku nzego zisumbuye. 

Kugeza ubu mu mirenge 416 harimo Utugari dusaga ibihumbi 2. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *