Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda,Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina mu ikipe ya AS FAR yo muri Maroke, yatangaje ko we n’umuryango batagizweho ingaruka n’Umutingito wahitanye abatari bacye muri Maroke.
Kugeza ubu, uyu mutingito wabaye mu Ijoro ryo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2023, abamaze kumenyekana ko bahitanywe na wo ni 1,307.
Isubiramo ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Maroke, Televiziyo ya Leta yatangaje ko abamaze kubarurwa ko bakomerekeye muri uyu Mutingito ari 1,200.
Uyu Mutingito wari ufite uburemere bwa magnitude 6.8, wavugishije abatari bacye, watangiriye mu Misozi miremire y’iki gihugu izwi nka Atlas.
Imanishimwe n’Umuryango we, batuye i Rabat, ku birometero 323 ubuye i Marrakesh ahibasiwe by’umwihariko n’uyu Mutingito.
Agaruka kuko we n’Umuryango bamerewe, yavuze ko yashenguwe ndetse akababazwa n’abo Umutingito wahitanye ndetse n’abagizweho ingaruka, gusa yitsa ko we n’Umuryango batagizweho ingaruka.
Ati:“Tumeze neza, gusa Umutingito wari uteye ubwoba. Uretse Umuryango, kugeza ubu amakuru mfite n’uko n’abakinnyi dukina hamwe ntakibazo bagize”.
“Kugeza ubu, mu gihugu urabona ko abantu bahungabanye, gusa ibintu bimeze nk’ibyatangiye gusubira ku murongo ndetse hari n’ikizere ko nta wundi Mutingito wongera kuba”.
N’ubwo bamwe mu bakinnyi ba AS FAR bahamagawe mu makipe yabo y’Ibihugu, Manishimwe yavuze ko abandi bakomeza imyitozo mu gihe bitegura imikino ya CAF Champions League izaba mu Cyumweru gitaha.
Manishimwe Emmanuel w’Imyaka 27 kuri ubu, yaguze na AS FAR mu 2021 akuwe muri APR FC yo mu Rwanda, yishyurwa Amadorali ibihumbi 430 (430, 000$.
Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’Ibumoso, ni umwe mu bagenderwaho mu ikipe ya AS FAR by’umwihariko n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi).