Guhera tariki ya 07 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki Cyumweru ni kimwe mu byumweru bizaranga iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze.
Muri iki Cyumweru, mu bice binyuranye by’Igihugu hakomeje ibikorwa byo kwibuka, hanakorwa n’ibiganiro mu midugudu, bikangurira Abanyarwanda kwirinda inzangano n’amacakubiri byabyara ibikorwa byageza kuri Jenoside.
Ibi ni mu gihe mu duce tunyuranye imbere mu gihugu yakomeje kumvikana no kugaragaza bimwe mu bikorwa by’Ingengabiterezo ya Jenoside.
Iyi ikagaragazwa hitwikiriwe ubugizi bwa nabi, bukunze kwibasira by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha, ubuyobozi bukaba busabwa gukomeza gukurukirana bya hafi ibi bikorwa, no gushishoza harebwa ko bidakorwa hagambiriwe kugirira nabi ndetse no gutoteza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba byakumirwa hakiri kare.