Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), ryahuguye Abasifuzi, Abakinnyi n’Abatoza, ibijyanye n’impinduka z’amategeko agenga uyu mukino ku rwego mpuzamahanga nk’uko biteganywa n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi (World Karate Federation).
Ni amahugurwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, abera ahakorera KESA (Kigali Elite and Sports Academy) mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, atangizwa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Bwana Niyomugabo Damien.
Yatanzwe na Sensei Mwizerwa Dieudonne, Visi Perezida wa Ferwaka icyarimwe n’Umusifuzi mpuzamahanga w’umukino wa Karate muri Afurika no ku rwego rw’Isi.
Yitabiriwe n’Abatoza, Abakinnyi n’Abasifuzi 25 bavuye mu makipe atandukanye akorera imbere mu gihugu.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yakozwe mu byiciro bibiri, aho mbere ya saa Sita abayitabiriye babanje guhugurwa mu nyandiko, nyuma bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe binyuze mu Kizamini.
Yateguwe mu rwego rwo gufasha abayitabiriye kujyana n’igihe, kuko yaba abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bagomba kujyana n’amategeko mpuzamahanga, ibi bigafasha mu iterambere ry’uyu mukino.
Ferwaka ivuga ko inshuro nyinshi, iyo abagenerwabikorwa batari ku rwego rujyanye n’igihe, bagorwa no gushyira mu ngiro amategeko y’uyu mukino, rimwe na rimwe bikabaviramo gutsindwa mu marushanwa bitabira.
Abayitabiriye basabwe kuba umusemburo w’impinduka, basangiza bagenzi babo ubumenyi bushya bungutse by’umwihariko bashishikarijwe gusifura imikino itandukanye irimo n’iy’abakiri bato (Abanyeshuri) kuko amakosa ariho aba akiri menshi kandi ari bakinnyi b’ejo hazaza h’Igihugu.
Ni amasomo yibanze by’umwihariko mu kumenya imiterere y’ibihano n’uburyo bitangwa ndetse n’ikigenderwaho mu guha abakinnyi amanota.
Aha, bibukijwe ko hari amahame shingiro 10 agenderwaho mu gutanga amanota mu gihe abakinnyi barimo kwiyereka (Kata) ndetse n’amahame 06 ashingirwaho mu gihe cyo kurwana (Komba).
Hari kandi kumenya ibimenyetso bijyanye n’igihe bikoreshwa mu misifurire igezweho, kuko iyo bitazwi haba kujijinganya mu gutanga no guhabwa amanota, ibi bikaba byaviramo umukinnyi gutsindwa kandi arengana.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, agaruka ku rwego bagaragaje, Sensei Mwizerwa yagize ati:”Mu gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe, bagaragaje ubushake bwo kumenya kandi nicyo cya mbere ku misifurire”.
Tubizeyeho kuzatanga umusaruro mu marushanwa atandukanye bazitabira. Ku ikubitiro, hagati ya tariki ya 23 na 24 Ukuboza 2023, hari Irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Zanshin Karate ikorera mu Karere ka Huye, aba basifuzi bagomba kuryitabira, rikabafasha gushyira mu ngiro ibyo bize.
Nka Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka), agaruka ku rwego rw’Abasifuzi n’imisifurire muri iri Shyirahamwe, Sensei Mwizerwa yavuze ko ari urwego rushimishije ugereranyije n’abo mu Karere.
Ati:”Kugeza ubu, Ferwaka dufite Abasifuzi 5 basifura ku rwego rw’Afurika, mu gihe ibindi bihugu bifite Umusifuzi umwe cyangwa batanamufite”.
“Ubuhanga bw’Abasifuzi bacu, rwashimwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate muri Afurika, ribyerekana ubwo ryagiriraga ikizere Abasifuzi bacu gusifura umukino w’abakinnyi b’Abanyarwanda mu mikino mpuzamahanga yabereye i Nairobi muri Kenya, kandi ubundi bidasanzwe ko Umusifuzi asifurira umukinnyi bakomoka mu gihugu kimwe. Ibi bitwereka ko akazi twakoze gashimwa ariko ntabwo tugomba kwirara ahubwo ni ugukomerezaho kuko ibyo gukora biracyari byinshi”.
Amafoto