Mu gihe biteganyijwe ko mu mpera z’uyu Mwaka Urugomero rw’Umuriro rwa Rusomo mu Karere ka Kirehe ruzatahwa ku mugaragaro, Amashanyarazi rutanga azahita agezwa ku Kibuga k’Indege cya Bugesera kiri kubakwa, gitangire kuyakoresha.
Aya mashanyarazi azaba afite ingufu, yitezweho kwihutisha imirimo y’iyubakawa ry’iki Kibuga kizaba kiri mu bigezweho mu Karere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Patricie Uwase, yaraye atangarije uyu mugambi imbere y’Abasenateri.
Uru Rugomero rwa Rusumo rwitezweho kuzajya rutanga Mega-Wate 80, zizasaranganywa n’Ibihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.
Amazi ruzajya rukuramo Umuriro, ni ay’Uruzi rw’Akagera ruhuriweho n’ibi bihugu byombi.
Uyu mushinga ufite agaciro ka Miliyoni 340$, witezweho kuzamura ibi bihugu byombi binyuze mu mushinga bihuriyeho uzwi nka Nile Basin Initiative (NBI).
Rubikesheje uyu mushinga, u Rwanda ruzunguka Mega-Wate 27 zizakoresha mu Muyoboro mugari w’Amashanyarazi mu gihugu hose.
Patricie Uwase yagize ati:“Hari gukorwa byinshi ngo Umuriro w’uru Rugomero ugezwe ku Kibuga cya Bugesera. Ni ikibuga kizaba gikeye kuko kizaba gikoresha uyu Muriro uzaba uvuye ku Rugomero rwa Rusumo”.
Yunzemo ati:“Iby’ibanze bizafasha kugeza uyu Muriro kuri iki Kibuga byamaze gukorwa. Nk’urugero, mu gihe hari ibikoresho byakenera gukoresha Mega-Wate 15, bizahita bisumbuzwa Umuriro hafi wikubye kabiri kandi ufite imbaraga kurushaho”.