Duhugurane: Menya uruhare rw’Umunyamakuru ‘Georges Ruggiu’ wakoreraga RTLM mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

Georges Ruggiu wari umunyamakuru wa RTLM ugarukwaho cyane mu mukino witwa “Hate Radio”, wagize uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ninde?

Georges Ruggiu Nk’uko umwirondoro we utangazwa n’urukiko, Georges Ruggiu uvuga ko nyina ari Umubiligikazi naho se akaba Umutaliyani, mu rukiko byavuzwe ko yaje kuba mu Rwanda mu 1992 biciye ku nshuti z’Abanyarwanda bari hafi y’ishyaka ryari ku butegetsi, MRND, yahuriye na zo mu Bubiligi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari mu kigero cy’imyaka 35, ntibizwi neza uko yahawe akazi kuri RTLM ariko byavuzwe mu rukiko ko ijwi rye mu Gifaransa nk’umunyamahanga kandi w’umuzungu ryayongereraga kwizerwa n’abayumva.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ruggiu yahungiye muri Kenya abanje mu cyahoze ari Zaïre, na Tanzania, bivugwa ko ageze muri Kenya yatuye i Mombasa akinjira mu idini ya Islam agafata izina rya Omar. Igipolisi cya Kenya cyamufashe mu 1997 kivuga ko yiteguraga kujya muri Iraq.

Yahise yohererezwa urukiko rwa Arusha rwamushakishaga, mu rubanza rwamaze imyaka itatu Ruggiu yarezwe “gukangurira abantu gukora Jenoside” n“ibyaha byakorewe inyoko muntu”.

Ruggiu mbere yabanje guhakana ibyo aregwa, ariko nyuma avuga ko yemera ko yashishikarije “ubwicanyi bwibasiye Abatutsi hagamije kurimbura, bose cyangwa igice, cy’ubwoko”.

Mu magambo ye yavuze ko “abantu bamwe barishwe mu Rwanda mu 1994 kandi nabigizemo uruhare.

“Ibyo ni ibintu nicuza byabayeho, kandi nemeye kubyemera. Ndemera ko mu by’ukuri yari jenoside kandi birababaje ko nayigizemo uruhare.”

Mu 2000, urukiko rwa Arusha rwamukatiye gufungwa imyaka 12, mu 2008 avanwa muri gereza y’uru rukiko yoherezwa gukomereza igihano cye mu Butaliyani, mu 2009 arekurwa mbere yo kurangiza igihano cye, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Kuva arekuwe, Georges Ruggiu – ubu w’imyaka 65 nta byinshi byamenyekanye ku buzima bwe hanze ya gereza.

Gusa kubera “Hate Radio”, izina rye rigaruka buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umwihariko nk’umwe mubanyamahanga bahamwe n’ibyaha bya jenoside.

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka jenoside, umukino witwa “Hate Radio” watumye hari abongera kwibuka uruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko n’uruhare rwa Georges Ruggiu, umuzungu wari umunyamakuru wa Radio RTLM.

Mu mwaka wa 2000 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, rwahamije ibyaha Ruggiu rumuhanisha gufungwa imyaka 12, igihano leta y’u Rwanda yamaganye ivuga ko ari gito.

Mu gihe cya jenoside na mbere yayo gato Georges Omar Ruggiu yari umunyamakuru wa RTLM, radio yamenyekanye kubera uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye ubwicanyi.

Ruggiu ni we munyamahanga wenyine kugeza ubu wagejejwe imbere y’urwo rukiko rwashyiriweho u Rwanda.

“Hate Radio”

Izina rye rigarukwaho kuko uyu mukino (play/théâtre) ushingiye ku byatangazwaga na RTLM, cyo kimwe na Habimana Kantano (bikekwa ko yapfuye hagati ya 1998 na 2002 muri DR Congo), Valérie Bemeriki, na Joseph Gatsikira bakoraga kuri iyi radio.

Milo Rau, umwanditsi w’amakinamico w’Umusuwisi, ni we wagize igitekerezo cy’iyi kinamukino “Hate Radio” ikinwa mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, nk’uko byatangajwe na Diogène Ntarindwa uyikinamo nk’umunyamakuru Kantano.

Iyi kinamico yakinwe bwa mbere mu 2012, imaze gukinwa mu bihugu birenga 40 ku migabane hafi yose y’isi, nk’uko Ntarindwa yabitangaje.

Abayikina bavuga ko basubiramo ijambo ku rindi ibyatangazwaga na bariya banyamakuru batatu (Cantano, Ruggiu, Bemeriki), bikaba byaranditswe bivanywe ku majwi yafashwe y’iyo radio.

Muri uyu mukino, Pilipili Bwanga, Umubiligikazi ufite inkomoko muri DR Congo, akina nka Valérie Bemeriki uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside, Ntarindwa Diogène akina umwanya wa Habimana Kantano naho Umufaransa Sébastien Foucault agakina umwanya wa Georges Ruggiu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *