Cricket: U Rwanda rwageze mu mikino ya ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bangavu

0Shares

Amakipe y’Ibihugu by’u Rwanda, Zimbabwe, Uganda na Nijeriya, yageze mu mikino ya ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bangavu batarengeje Imyaka 19.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu hasojwe imikino y’amatsinda y’Ibihugu 8 bigize Diviziyo ya mbere, mu mikino iri kubera i Kigali mu Karere ka Kicukiro ku bibuga bya IPRC Kigali n’icya Gahanga.

Iyi mikino yasojwe Namibiya itsinda Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 28, mu gihe u Rwanda rwatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 46. 

Uretse iri tsinda rya mbere, mu rya kabiri, Nijeriya yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 86, mu gihe Zimbabwe yatsinze Tanzaniya ku kinyuranyo cy’amanota 13.

Mu mukino wahuje u Rwanda na Uganda, u Rwanda rwatsinze T0ss, ruhitamo gutangira rutera Udupira, mu gihe Uganda yatangiye idukubita.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye Uganda igitsinzemo amanota 103 muri Overs 19 n’Udupira 3. Mu gihe kandi u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bose ba Uganda.

Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’igice cya kabiri, kuko kuri Over ya 19 n’Udupira 4, Uganda yari imaze gukura mu kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda, mu gihe rwari rumaze gutsinda amanota 56 gusa.

Nyuma y’iyi mikino y’amatsinda, kuri uyu wa Kane hazakinwa imikino yo guhatanira imyanya, kuva ku wa gatanu kugeza ku wa munani.

Iyi mikino irimo izahuza Kenya na Malawi muri IPRC Kigali ku isaha ya 13:50 bahatanira umwanya wa 7-8, mu gihe Tanzaniya na Namibiya nabo kuri iyo saha ku kibuga cya Gahanga, bazisobanura mu mukino wo gushaka umwanya wa 5-6.

Amakipe yakatishije itike ya kimwe cya kabiri, azagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, mu mikino yombi izakinirwa i Gahanga no muri IPRC Kigali.

Ku isaha ya saa 13:50, U Rwanda ruzisobanura na Nijeriya, mu mukino uzakinirwa muri IPRC Kigali, mu gihe Zimbabwe na Uganda bazakinira i Gahanga.

Amakipe azatsinda iyi mikino, azakina umukino wa nyuma ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, ashaka umwanya umwe wo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu gikombe cy’Isi kizabera muri Malaysia muri Gashyantare y’Umwaka utaha (2025).

Amafoto

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of ‎2 people, people playing basketball and ‎text that says "‎rca Co 7 GROUP A IGLNDA STANDINGS AS OF 25 SEPTEMBER TEAM POS GP NRR UGANDA 2 3 POINTS 2.760 RWANDA 3 0.400 NAMIBIA 4 3 -0.620 KENYA 2 3 -2.659 o ك ICC U19 WOMEN N'S ST T20 WORLD WORLDCUP CUP AFRICA QUALIFIER‎"‎‎

May be an image of 5 people and text

Image

Image

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 8 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *