Burera: Abahinga mu Gishanga cy’Urugezi bagorwa no guhahirana

0Shares

Abatuye mu mirenge ihana imbibi n’igishanga cy’Urugezi mu Karere ka Burera, baravuga ko batoroherwa no guhahirana kuko bibasaba kukizenguruka bagakora ingendo ndende kuko babujijwe kukinyuramo.

Aba baturage basaba ko bakubakirwa ikiraro kinyura mu kirere kuko cyareshya n’abakerarugendo basura iki gishanga gikomye cyashyizwe mu murage w’Isi kandi kikanoroshya  ubuhahirane.

Bitewe n’uko nta nzira y’abagenzi yemewe inyura muri icyo gishanga cy’Urugezi, abo baturage bavuga  ko bagorwa no gukora ingendo ndende kandi bagiye ahantu hafi bakabaye bakoresha igihe gito, ibyo bigatuma rimwe na rimwe hari abakivogera kandi bitemewe.

Abaturage basaba ko hakubakwa ikiraro cyo mu kirere cyakoroshya ubuhahirane bw’abatuye Imirenge bihana imbibe ndetse n’ubukerarugendo bugikorerwamo.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango mpuzamahanga International Crane Fondation ubungabunga imisambi iba muri iki gishanga cy’Urugezi, Maurice Ngiramahoro aravuga ko kuba hari abaturage bakikinyuramo bibangamiye urusobe rw’ibinyabuzima birimo.

Umukozi ushinzwe imiyoborere na gahunda zihariye mu Murenge wa Ruhunde nk’umwe mu yihana imbibin’iki gishanga, Cyubahiro Emmanuel avuga ko Akarere gakomeje gushaka igisubizo binyuze mu bafatanyabikorwa.

Igishanga cy’Urugezi gikora ku mirenge 8 gifite ubuso bwa hegitari 6730.

Cyihariye kuba ari cyo soko y’ingomero 4 z’amashanyarazi  kikaba kibarurwamo imisambi irenga 270 ingana na 30% by’iyiboneka mu Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *