Manchester United secured a date in the FA Cup final against Manchester City with a penalty…
Home – THEUPDATE
Kwibuka29:”Abari Intiti za Kaminuza nkuru y’u Rwanda badusigiye Icyasha” – Dr Didace Kayihura
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didace Kayihura Muganga, yatangaje ko abari Abarimu ba Kaminuza nkuru…
Yitwaje Amavarisi 15, Lionel Messi yageze i Barcelona
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, Lionel Messi yageze i Barcelona afite amavarisi 15 mu gihe biri kuvugwa cyane ko ashobora gusubira gukina mu ikipe yamureze guhera ku Myaka 9 gusa y’Amavuko.
Nta kintu cyashimisha abafana ba FC Barcelona nko kumva ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi yasubiye mu ikipe bihebeye kandi bahoza ku mutima.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yavuye muri iyi kipe mu Mpeshyi y’i 2021 kubera ikibazo cy’ubukungu.
Yahise yerekeza muri Paris Saint-Germain asinyayo amasezerano y’imyaka 2, uramutse ubaze neza ayo masezerano azarangira mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.
Ikipe ya Paris Saint-Germain nta gahunda ifite yo kongerera uyu mukinnyi amasezerano, amakuru ahari ni uko abayobozi b’iyi kipe baganiriye n’abahagarariye Lionel Messi, ariko ntibumvikanye ku mafaranga bazajya bamuhemba bitewe n’uko yari menshi cyane.
Kugeza ubu, amakuru menshi arasubiza Messi muri FC Barcelona.
Ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi yagaragaye i Barcelona ndetse aherekejwe n’amavarisi 15 nk’uko Umunyamakuru wo muri ako gace, Romero yabitangaje yifashishije Twitter.
Gerard Romero yagize ati:Ntabwo ari uruzinduko rusanzwe rwa Messi muri Barcelona kuko yari yitwaje amavalisi 15. Lionel Messi yasohotse mu rundi rugi ku kibuga cy’indege kuri iyi nshuro kugira ngo hatagira umuntu umubona i Barcelona.
Iki gishobora kuba ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko uyu mukinnyi yasubira mu ikipe yakoreyemo ibigwi. Lionel Messi yakuriye muri FC Barcelona ndetse anahakorera amateka, yahakinnye imikino 778 atsindamo ibitego 672.
Lionel Messi yageze ku kibuga cy’indege asohokera mu Muryango asanzwe adasohokeramo.


Abarega Producer Element kubatwarira Ibihangano biyambaje RDB
Mugisha Fred Robinson uzwi nka Producer Element mu gutunganya Muzika, kuri ubu habonetse undi muntu wamureze…
Uganda: Umushinga w’Itegeko rihana Abatinganyi wasubijwe mu Nteko
Ishyaka RNM riri ku butegetsi, ryamaze kwemera ko itegeko ribuza ababana bahuje Ibitsina risubirwamo. Ibi byavuye…
Kigali:”Ubutinganyi bunyuranyije n’ugushaka kw’Imana” – Bamwe mu bayoboke b’Amadini anyuranye
Abayoboke b’Idini rya Anglican mu Rwanda bateranye kuri uyu wa Gatandatu, bamagana umwanzuro wafashwe n’Idini rya…
Amerika: Abafungiye i Guantanamo batangaje ko bafite Impungenge zo gusaza imburagihe
Zimwe mu mfungwa zimaze imyaka zifunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gereza ya Guantanamo…
Kwibuka29: Hakenewe Urwibutso rw’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye ahitwa Nyirarukobwa
Abagize imiryango y’abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ahitwa Nyirarukobwa mu Kagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama…
Nord-Kivu: Le Gouverneur dénonce la reprise de certaines positions par le M23, malgré le déploiement des forces de l’EAC
Le Gouverneur de la Province du Nord-Kivu, le Général Constant Ndima a dénoncé, Samedi 22 Avril…
Perezida Biden yemeje ko abakozi ba USA bamaze gukurwa muri Sudani
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, yatangaje ko abakozi b’iki gihugu n’Imiryango yabo…