Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rw’Akarere ka Nyamagabe rukurikiranye Dosiye ishinja umugore gushaka kwihekura. Uyu mugore utatangajwe amazina, yafashe umwana we amuvumbika ibiganza byombi mu Muriro amuziza IIbijumba bibisi.
Aya mahano akaba yarabaye saa Munani z’Amanywa za tariki ya 02 Mata 2023.
Uyu ukurikiranywe, avuga ko iki cyaha yagikoreshejwe n’ubusinzi aho kuba ubushake.
Yavuze ko yashakaga kumuhana bisanzwe, nyuma aza gufata amaboko yari afashe ayavumbika mu Muriro.
Ati:Yazize ko nasanze Ibijumba nateguye byo kurya yabifashe abiha abandi bana.
Abatangabuhamya bavuga ko bumvise umwana ataka cyane atabaza, bajya gutabara bagasanga yifungiranye arimo kumukubitira mu Nzu.
Bahageze, uyu mugore agufungura Inzu ahita yiruka, bayinjiyemo basanga umwana yamutwitse ibiganza byombi.
Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko bahise bihutira kumugeza kwa muganga, bageze mu nzira babaza uyu mugore niba ari we wamutwitse, abasubiza ko niba yamutwitse yamaze kuko ari uwe.
Bavuga kandi ko yashatse kwambura umwana abari bamujyanye, abagabo bari aho bakamubera ibamba, umwana akaba yaraje kugezwa kwa muganga ndetse na Raporo ya Muganga ikaba yemeza uko yatwitswe.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uregwa akurikiranweho, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu 3 ariko kandi kitari hejuru y’imyaka itanu 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko Kandi atarenze Miliyoni imwe.
Iyo icyaha icyaha cyakorewe umubyeyi, umwana, uwo bashakanye cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere y’umubiri we, cyangwa afite ikibazo mu bwenge, ushinjwa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu 5 ariko kandi kitarenze imyaka 8, agacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ariko kandi atarenga miliyoni 2, nkuko biteganywa n’ingingo ya 21 y’itegeko nō 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange.