Rutahizamu ukomoka muri Brazil akaba n’umukinnyi w’ikipe ya PSG Neymar n’umukunzi we, Umunyamideli Bruna Biancardi batangaje ko bitegura kwibaruka Imfura yabo.
Aba bombi ba binyujije kumbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje kongera kwishimira umubano wabo mu munezero mwinshi Nyuma yo gusubirana.
Uyu mwana azaba ari uwa Kabiri kuri neymar nyuma y’uwo asanzwe afite w’imyaka 11, n’ubwo kugeza ubu bataratangaza niba azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.
Neymar na Biancardi bakaba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2021, baza kwemeza ko bari mu rukundo bya nyabyo muri Mutarama 2022.
Baje no gutera intambwe ibaganisha ku kubana, Neymar amwambika impeta y’integuza bigaragara no mu mafoto bashyize hanze ayambaye.
Bidaciye kabiri Bruna Biancardi yaje gutangaza ko yatandukanye nuyu mukinnyi.
Mu ntangiriro za 2023, nibwo aba bombi bongeye gusubukura urukundo rwabo.
Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw’amafoto buherekejwe n’amagambo meza, baha ikaze umwana wabo bitegura kwibaruka.
Bati: “Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n’abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.”
Uyu Mukinnyi amaze iminsi atagaragara mu Kibuga bitewe n’imvune yagize.
Kuri ubu, arimo kwitabwabo n’abaganga bakomoka mu gihugu cya Qatar, binyuze mu masezerano afitanye n’iyi kipe.