“Umubare munini w’Urubyiruko Afurika ifite ukwiye kuyibera amahirwe aho kuba Umutwaro” – Perezida Kagame

0Shares

Perezida Paul Kagame asanga umugabane wa Afurika ukwiye kubakira ku mahirwe akomeye yo kugira umubare munini w’urubyiruko, ugashakira umuti ibibazo bitandukanye bigikoma mu nkokora iterambere ryawo.

Ibi umukuru w’igihugu akaba yabigarutseho mu ruzinduko akomeje kugirira mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’umugabane wa Afurika.

Ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yasuye ibihugu bya Guinea Bissau na Guinea Conakry nyuma yo gusura igihugu cya Bénin.

Na morale yo ku rwego rwo hejuru, muri Guinea Bissau itsinda ry’umutwe wihariye w’ingabo z’icyo gihugu ryakiriye umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame mu ndirimbo zisanzwe ziririmbwa n’ingabo z’u Rwanda harimo n’izo mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse azamura imbamutima za benshi.

Aha muri Guinea Bissau kandi Perezida w’icyo gihugu Umaro Sissoco Embaló yambitse mugenzi we w’u Rwanda umudari w’ikirenga witwa Amílcar Cabral Medal, uhabwa abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.

Ni igikorwa Perezida Kagame yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko u Rwanda na Guinea Bissau bizakomeza guteza imbere ubwo butwererane mu nyungu z’ababituye.

“U Rwanda na Guinea Bissau birimo gufatanya kubaka umusingi ukomeye w’ubutwererane buzagirira akamaro abaturage bacu. Kimwe n’ahandi muri Afurika, umutungo ukomeye u Rwanda na Guinea Bissau dufite ni abaturage bakiri bato. Inshingano yacu ni ukubaka ituze n’umutekano kugira ngo urubyiruko rwacu rubashe gukoresha ubumenyi rufite rububyaze umusaruro ushoboka.”

Ibyo kandi byashimangiwe na Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau, nawe wasuye u Rwanda inshuro 2 mu mwaka ushize wa 2022.

Muri uru ruzinduko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije gusonera visa abaturage b’ibihugu byombi, bakeneye kwinjira muri kimwe muri ibi bihugu.

Ni mu gihe kandi ibihugu byombi bisanzwe byarashyize umukono ku yandi masezerano y’ubutwererane mu nzego z’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo ndetse no gufungurirana icyirere ku ndege, amasezerano amenyerewe na bilateral air service Agreement.

Perezida Kagame avuga ko umugabane wa Afurika ukwiye kubakira ku mahirwe akomeye yo kugira umubare munini w’urubyiruko

 

Mu ruzindiko yagiriye muri mu gihugu cya Guinea-Bissau, Perezida Kagame yambitswe umudari uhabwa abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau

 

Perezida Kagame yakomereje uruzinduko muri Guinea Conakry, yakirwa na Perezida w’inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya

 

Abakuru b’ibihugu byombi bahaye icyubahiro ingabo z’igihugu

 

Ingabo za Guinea Conakry zahaye icyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *