DR-Congo yateye Utwatsi ibyo kugirana Ibiganiro na M23

0Shares

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko idakozwa ibyo kugirana ibiganiro bigamije amahoro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 uyirwanya.

Iki cyemezo cyarakaje umutwe wa M23, wakomeje kugaragaza ko ufite impamvu zikomeye zituma urwana, zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu uterwa n’imitwe yitwaje inwaro yica abaturage, ku buryo bikeneye kuganirwaho na Guverinoma mbere yo guhagarika imirwano.

Ni mu gihe M23 idakozwa iby’uko gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe cyose Leta ya Congo itazigera yemera ko bicara ngo baganire.

Lawrence Kanyuka uvugira uwo mutwe abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mu gihe cyose nta biganiro bya politiki bizaba hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa, ntabyo kujyanwa mu bigo bya gisirikare, kurambika intwaro hasi cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe bikibayeho.”

M23 yatangiye imirwano umwaka ushize isaba Leta ya Congo kubahiriza ibyo bemeranyije mu 2013 birimo kwinjizwa mu gisirikare no mu nzego za Leta, gufasha impunzi z’abanye-Congo bari hirya no hino mu karere gutaha cyane cyane abiganjemo abavuga Ikinyarwanda, guhagarika ivangura n’ubugizi bwa nabi bakorerwa bitwa abanyamahanga, kwemera uwo mutwe nk’ishyaka rya politiki n’ibindi.

Tshisekedi yabajijwe kandi ku birego u Rwanda rumaze igihe rushinja igihugu cye byo gukorana n’umutwe wa FDLR, avuga ko uwo mutwe nta kibazo uteye.

Ati “FDLR ni umutwe wacitse intege cyane uteje ikibazo cyane RDC. Nta bitero ukigaba ku Rwanda, ni amabandi atega abantu mu mihanda.”

Nubwo Tshisekedi yavuze atyo, raporo y’impuguke za Loni umwaka ushize yagaragaje ko FDLR ifatanya n’ingabo za Leta (FARDC) mu bitero bamaze igihe bagaba kuri M23, ndetse icyo gisirikare ni cyo giha ibikoresho birimo intwaro, imiti n’imyambaro abarwanyi ba FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *