Kicukiro: Umutesi Solange yasimbuwe ku buyobozi bw’Akarere

0Shares

Umutesi Solange wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yahagaritswe kuri izi nshingano kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, asimbuzwa Antoine Mutsinzi.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Ann Monique Huss yagizwe umuyobozi wungirije hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Mu 2020 nibwo Umutesi Solange agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nyuma y’amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twambuwe ubuzima gatozi hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Mu minsi itatu ishize ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, yatunze agatoki uburangare bw’abayobozi mu nzego zirimo n’Umujyi wa Kigali wagaragayemo ibibazo mu myubakire mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye ndetse abisabira imbabazi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yavuze ko bagize intege nke mu gukurikirana ibyo bibazo. Ati “Mwarabitwerese, twararangaye, turabisabira imbabazi.”

Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ndetse kuri ubu yari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rulindo.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *