Bamwe mu bahinzi n’aborozi b’Abanyarwanda bavuga ko kuba hari ibigo by’ubwishingizi bitemera kwishingira ibikorwa byabo ari imbogamizi ku iterambere ry’uru rwego.
Ku rundi ruhande inzobere mu bijyanye n’ubwishingizi zihamya ko abahinzi n’aborozi aribo bantu b’ingenzi abashora imari mu bijyanye n’ubwishingizi bakeneye kurusha abandi.
Mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, abahinzi bibumbiye mu makoperative n’abakora ku giti cyabo bari mu mirimo yo gutera imyaka dore ko iki gihembwe cy’ihinga cyatangiye gitinze kubera ko imvura yaguye ikererewe.
Aba bavuga ko igihembwe cy’ihinga rishize bahuye n’izuba imyaka irarumba kandi si ubwa mbere bagize ikibazo nk’iki kubera impamvu ahanini ziterwa n’ibiza bikomoka ku mvura
Bamwe muri aba bahinzi bahisemo kugana ibigo by’ubwishingizi kubera ko ngo bibafasha kugabanya igihombo baterwa n’ibyo biza.
Ku rundi ruhande hari abahinzi bifuza kubona serivisi z’ubwishingizi ariko ntibibashobokere kubera ko ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda byose bitemera kwishingira ibyo bahinga
Ibi bigo bitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda bivuga ko kutishingira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biterwa no gutinya ibihombo.
Kuva kuri uyu wa Kabiri abakozi 50 b’ibigo by’ubwishingizi byo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya na Ethiopia bari mu nama nyunguranabitekerezo i Kigali, ku kunoza imikorere n’imikoranire.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuga ko iyo leta ifatanije n’ibigo by’ubwishingizi ikibazo cy’abatinya kwishingira ibikorwa by’ubuhinzi kigabanuka.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda buvuga ko ibi bigo byatangiye gukorera hamwe no kwagura imikoranire n’ibigo mpuzamahanga bizobereye mu mwuga bakora, hagamijwe kwiyubaka no kongera ubushobozi bikazatuma barushaho kwagura serivisi batanga ku baturage.