Kuri uyu wa Kane, abayobozi muri Ukraine batangaje ko Uburusiya bwagabye Igitero cya Misile ku Nyubako ya Etaje (Igorofa), ituwemo n’abaturage, mu Mujyi wa Zaporizhzhia uri mu Majyepfo y’Igihugu, abantu 3 bakahasiga ubuzima.
Mu butumwa yanyujije kuri Telegram, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko iyi Misile yasenye Etaje igeretse gatatu (3).
Ibikorwa byo gushakisha abarokotse yatangaje ko bikomeje. Yavuze kandi ko Uburusiya ari Igihugu kirangwa n’Iterabwoba. Gishaka guhahamura abaturage ba Ukraine buri munsi.
Yatangaje kandi ko abagabye Ibitero ku gihugu cya Ukraine bose, ko igihe kizagera bakagezwa imbere y’Ubutabera.
Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko icy’Uburusiya gikomeje kwigarurira ibindi bice byegereye Umujyi wa Bakhmut.
Ni mu gihe muri aka gac hashize Amezi atari make Urugamba ruhinanye hagati y’izi Ngabo z’impande zombi.
Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Hanna Maliar, yatangaje ko bohereje izindi Ngabo muri uyu Mujyi wa Bakhmut, mu gihe Ingabo z’Uburusiya zikomeje gukaza Ibirindiro muri uyu Mujyi.
Gusa ntabwo yatangaje umubare w’Ingabo zoherejweyo n’uburyo zizarwanamo uru Rugamba.
Mu gihe Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya imaze Umwaka urenga, imibare y’Abasirikare bamaze kuhasiga Ubuzima ku mpande zombi imaze kubarirwa mu bihumbi.
N’ubwo Ukraine ikomeje kwihagararaho, kuba Uburusiya bwarongereye umubare w’Ingabo ziri muri Ukraine, byabufashije kwigarurira Uduce n’Imijyi bitari bike biri mu nkengero z’uyu Mujyi wa Bakhmut, aho bumaze kuwugota ku mpande Eshatu (3) zawo. (VOA NEWS)