Intara y’Amajyepfo yateguye Irushanwa ry’abageze mu Zabukuru

0Shares

Intara y’Amajyepfo iherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, yandikiye Uturere 8 tuyigize idutumira mu irushanwa ry’umupira w’amapira w’amaguru mu kiciro cy’abakuze.

Utu Turere Umunani (8) twatumiwee tugizwe n’Akarere ka Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.

Ibaruwa itumira utu Turere muri iri rushanwa THEUPDATE ifitiye kopi yanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Busabizwa Parfait, itangira igira iti:”Bwana/Madamu muyobora Uturere tubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo.

Tubandikiye tubagezaho amabwiriza azagenga irushanwa ry’umupira w’amaguru rizitabirwa n’abakuze.

Ikomeza igira iti:”Tunejejwe no kubandikira tugirango tubagezeho ku mugereka, amabwiriza agenga irushanwa ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru ry’abakuze (Veterans Football League), yemejwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru y’abakuze yateranye tariki ya 01/03/2023″.

Risoza rigira riti:”Tukaba tubasaba ko mwadufasha aya mabwiriza akubahirizwa kugirango iri rushanwa rizagende neza”.

Amabwiriza azagenga iri rushanwa

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 19 z’uku Kwezi kwa Werurwe, ku rwego rw’Akarere, rikazasozwa tariki ya 16 Mata 2023.

Ibyo twamenya ku Ntara y’Amajyepfo

Intara y’Amajyepfo iherereye mu Majyepfo y’u Rwanda ikaba ihana imbibi n’y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Intara y’i Burasirazuba, iy’i Burengerazuba n’Igihugu cy’Uburundi mu Majyepfo yayo.

Igizwe n’Uturere 8 n’Imirenge 101 n’Utugali 532. Ikicaro cyayo giherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza. Iri ku buso bwa 5701 Km2,

Iyoborwa na Madame Alice Kayitesi guhera ku itariki ya 14 Nyakanga 2020.

Madame Alice Kayitesi, ayobora Intara y’Amajyepfo guhera tariki ya 14 Nyakanga 2020

 

Bwana Parfait BUSABIZWA, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo guhera tariki ya 14 Nyakanga 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *