Umutoza w’Amavubi ari gukoza Imitwe y’Intoki mu masezerano mashya

0Shares

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alos Ferer, ari mu biganiro n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ibiganiro bigamije kureba nimba yakongererwa amasezerano agakomeza gutoza iyi kipe agiye kumara Umwaka atoza.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Esipanye, asanzwe afite amasezerano y’Umwaka umwe azarangira tariki iya 28 uku Kwezi kwa Werurwe.

Kuri ubu, aracyari mu keragati yibaza nimba azongererwa amasezerano cyangwa Umwaka n’urangira azahita asezererwa.

Imwe mu nshingano nyamukuru afite, ni uko yajyana ikipe y’Igihugu mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika ‘Africa Cup of Nations’, kizabera muri Cote d’Ivoire muri Mutarama y’Umwaka utaha w’i 2024.

Mu mikino yo guhatanira iyi tike, yakinnyemo 2, aho yanganyijemo na Mozambique, atsindwa na Senegal 1-0.

Mu gihe abura iminsi 28 ngo asoze amasezerano ye, abajijwe n’Itangazamakuru ahazaza he, yasubije ko ibiganiro hagati ye na FERWAFA birimbanyije.

Ati:

Kugeza ubu ntabwo amasezerano arongerwa. Twayaganiriyeho, ariko nta mukono urayashyirwaho. Reka dukomeze tubihange amaso.

Gusa, amakuru yizewe THEUPDATE ifite, ni uko ashobora gusinya amasezerano mashya mbere y’uko ahamagara ikipe y’Igihugu izakina imikino y’amajonjora ya AFCON, imikino ibiri Amavubi afitanye na Benin tariki ya 22 na 27 uku Kwezi kwa Werurwe 2023.

Mbere y’uko ahabwa amasezerano n’u Rwanda, Carlos Alos Ferer yanyuze mu makipe anyuranye arimo ‘FAR Rabat yo muri Moroke, Qatar SC yo muri Qatar, Kairat FC yo muri Kazakhstan na Enosis Neon Paralimni yo muri Cyprus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *