BPR Bank Plc yahinduye ‘Siroga’ yagenderagaho

0Shares

BPR Bank Rwanda Plc yahinduye intego ziyiranga yari isanzwe igenderaho, ishyiraho n’ingamba nshya zo kugera ku bakiliya bayo no kubaha serivisi nziza.

Tariki ya 18 Gashyantare 2023, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre nibwo BPR Bank yatangaje intego ziyiranga nshya zikubiyemo ubutumwa bugenewe abakiliya bayo.

Ubusanzwe ibigo bikomeye byaba iby’ubucuruzi, amabanki n’ibindi bigo bigira imvugo ishimangira ubukaka n’ubushongore bwabyo ari nabyo iyi banki yahinduye mu kwimakaza itandukaniro.

Iyi ntego nshya ya BPR Bank igira iti “For People, For Better” ugenekereje mu Kinyarwanda ni ko kuvuga ngo “ku bw’abaturage, ku bw’ibyiza”.

Iyi ntego igamije gushimangira gahunda ya BPR Bank yo kubaka uburyo buhamye n’ingamba zigamije gutuma abakiliya babona serivisi nziza.

Ibi kandi binagamije gutuma iyi banki irushaho guhuzwa mu buryo bwiza, guhozaho no guhanga udushya ndetse no kubona serivisi zose zagenwe nayo kuri bose.

Umuyobozi Mushya wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yabwiye abakozi n’abayobozi ko izi mpinduka zigiye gutanga umusaruro kurusha mbere cyane ko ari banki irajwe inshinga no gutanga serivisi zinoze ku bayigana.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Paul Russo yavuze ko ibi biri mu buryo bugamije kwegera abaturage binyuze mu ngeri zinyuranye z’ibikorwa by’ubukungu.

Iyi Banki kandi izakomeza gushyira imbere ibikorwa bigamije guhindura ubuzima n’imibereho bya sosiyete n’agace ikoreramo kugeza ubu.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyi ntego wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya KCB Group, Andrew Kairu, Umuyobozi Mukuru wa KCB Group Paul Russo, Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc Mutesi Patience, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank, George Rubagumya abayobozi mu ngeri zinyuranye ndetse n’abakozi mri rusange.

BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ibikorwa ku wa 1 Mata 2022, nyuma y’uko KCB Group iguze imigabane 62,06% ikigo Atlas Mara Limited cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), maze bibyara banki ya kabiri nini mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *