Ubutabera: Abayobozi ba KIAKA i Rubavu batawe muri yombi bazira imicungire mibi

0Shares

Abanyamuryango ba  koperative KIAKA barasaba ubutabera kubarenganura, abayobozi babo bari mu bugenzacyaha bakurikiranyweho imicungire mibi bakaryozwa  ibyaburiwe irengero bikagaruzwa. 

Muri koperative ikora ubukorikori butandukanye ya KIAKA , umwuka ntabwo ari mwiza, abayobozi bayo batanu, bari mu maboko y’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 200, nkuko bigaragazwa n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry.

Abanyamuryango b’iyi koperative barimo n’abakozi bakora imirimo y’ubukorikori, bemeza ko imicungire mibi muri koperative atari iya none ari ingeso yashinze imizi, ariko kuri ino nshuro basaba  kurenganurwa.

Nzahabwanimana Simon, umuyobozi wungirije w’iyi koperative, avuga ko imicungire mibi yabaye akarande yadindije iterambere rya koperative kugeza aho uyu munsi nta bwizigame ifite.

Iperereza rirakomeje kandi mu minsi ya vuba dosiye irashyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha aburira abacunga nabi ibya rubanda ko batazihanganirwa.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rugaragaza ko rukomeje iperereza, kuko bikekwa ko umutungo waba waranyerejwe urenga miliyoni 200 Frw hashingiwe ku makuru akomeje kujya ahabona.

Iperereza rirakomeje, RIB igaragaza ko  n’abandi bayobozi bayoboye mbere iyi koperative bazagenzwa, cyane ko abanyamuryango bahamya ko imicungire mibi yatangiye kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *