Tephanie Rose Bertram umukobwa w’ikimero ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, yanyomoje ibyavugwaga ko akundana n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé.
Uyu mukobwa w’imyaka 28 afitanye abana 2 n’umukinnyi wanyuze mu makipe akomeye arimo Ajax na Paris Saint-Germain ‘Gregory van der Wiel’.
Uyu mukinnyi ukina inyuma anyura ku ruhande rw’iburyo, yamaze gutandukana n’uyu mukobwa byemewe n’amategeko mu mwaka washize.
Rose Bertram abinyujije kuri Instagram ikurikirwa n’abarenga miliyoni yanditse amagambo menshi ahakana ibyo gukundana na Kylian Mbappe ndetse anavuga ko yaharabitwse n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko nibo babitije umurindi.
Yanditse ati: “Ubusanzwe ntabwo nsubiza amazimwe cyangwa ibihuha, ariko hariho n’umurongo utagomba kurenga. Ibyumweru bike bishize ibinyoma byamamaye kuri njye byangiza umuryango wanjye, njye ubwange ndetse n’abanjye “.
“2023 natangiranye n’urwango kuri njye ndetse no gutotezwa kuri interineti, ikibabaje ni ishusho ibabaje y’ibyo isi yacu irimo kugenderamo.
Nta kintu na kimwe cyavuzwe, cyanditswe cyangwa cyasabwe ari ukuri mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ukuri ntigushobora kandi ntikuzaturuka ku muntu utazi ikintu na kimwe kijyanye n’ubuzima bwanjye kandi yihishe inyuma y’igikuta”.
“Ikibabaje cyane ni uko abantu bemera ibi bidafite ishingiro, nta kimenyetso kiboneka ku byamvuzweho kandi nyamara ibinyoma byinshi byangiza isura yanjye n’izina ryanjye.
Mu isi aho kubona ibitekerezo, gukunda no gukundwa aribyo byose bifite akamaro, rimwe na rimwe twibagirwa ko twese tukiri abantu kandi ko kwibasirwa kuri interineti bishobora guhitana ubuzima.
Niyo mpamvu numvise nkeneye kuvuga, kuko niba turetse abantu bose bakavuga icyo bashaka kuvuga, dushobora gutangira gutekereza ko ari ibisanzwe. Hariho abandi bantu benshi bahanganye n’iki kibazo kandi ni ikibi, gusa ntabwo nkundana na Kylian Mbappé”.
Ibyo kuba Kylian Mbappé akundana na Rose Bertram byaje nyuma yaho uyu mukobwa agaragaye mu mikino y’igikombe cy’isi afana Mbappé cyane ndetse na nyuma haje gusohoka amafoto y’aba bombi yakozwe n’umuhanga mu gushushanya witwa Eli Mizrahi, ayashyira hanze binyuze kuri Instagram.