Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryasabye abafana “Gusengera” uwahoze ari Rutahizamu wa Chelsea na Newcastle, Christian Atsu, bivugwa ko yaheze mu bisigazwa by’inzu nyuma y’Umutingito ukomeye wabaye muri Turukiya mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Atsu w’imyaka 31 n’umuyobozi ushinzwe imikino mu ikipe asanzwe akinamo ya Hatayspor, Taner Savut, baheze munsi y’ibisigazwa by’inzu nyuma y’uyu Mutingito, nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru ukomeye w’inkino muri Turukiya, Yagiz Sabuncuoglu dukesha iyi nkuru.
Hatayspor niyo kipe ikomeye i Hatay, umwe mu Mijyi yakozweko cyane n’uyu Mutingito wari uri ku gipimo cya 7.5, umaze guhitana abarenga 2.000 mu bihugu bya Turukiya na Syria.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa twitter, ryahanyujije Ubutumwa bugira buti:
“Turasengera Umukinyi Mpuzamahanga w’Igihugu cya Ghana Atsu hamwe n’abandi bakozweho n’uyu Mutingito muri Turkiya na Syria”.
Ubu butumwa bwakomeje bugira buti:
“Turakomeza kuvuga bya hafi n’abashinzwe ikipe ya Hatayspor ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turkiya, mu gihe kuri ubu ibintu bitoroshye”.
Kugeza ubu, Atsu amaze gukinira ikipe y’Igihugu ya Ghana imikino 65.
Yamaze igihe kinini mu buzima bwe bwa Ruhago akina muri Shampiyona y’Ubwongereza mu makipe ya Chelsea muri Nzeri mu 2013, gusa uyu Rutahizamu unyura mu mpande ‘Mababa’, yaje gutizwa mu makipe menshi arimo Everton, Bournemouth na Newcastle United, iyi akaba yaramwegukanye ubwo yayisinyiraga mu 2017.
📌National Teams Department of the GFA has been contacting all Ghanaian footballers within Turkey and Syria to ensure their safety in this difficult moment.
We will continue to liaise with all authorities and NGOs as we remain hopeful for positive news on all of them🙏
— Ghana Football Association (@ghanafaofficial) February 6, 2023
We pray for Ghana International Christian Atsu and victims of the earthquake in Turkey and Syria.
We continue with our efforts to establish contact with officials of Hataspor and the Turkish Football Federation, considering the difficult situation. 1/2
— Ghana Football Association (@ghanafaofficial) February 6, 2023
Our thoughts and prayers are with Christian Atsu and our brothers and sisters in Turkey and Syria. We remain hopeful for positive news 🙏
— Ghana Football Association (@ghanafaofficial) February 6, 2023