Hagiye gushyirwaho Amabwiriza agenga Ubuziranenge buhiriweho mu Bucuruzi bw’Afurika 

0Shares

Intumwa zo mu bihugu bitanu bya Afurika zihagarariye ibice bitanu by’uyu mugabane (Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse na Afurika yo hagati) ziri mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru aho zirimo gutegurira hamwe inyandiko ihuriweho, ikubiyemo amabwiriza y’ubuziranenge muri gahunda yo kunoza ubuhahirane kuri uyu mugabane ariko nanone ibicuruzwa bihererekanywa bikaba byujuje ubuziranenge.

Amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yamaze kwemezwa burundu n’ibihugu 55 bigize uyu mugabane aho buri gihugu cyemerewe gukorana ubucuruzi n’ikindi nta nkomyi cyangwa andi mananiza ayo ari yo yose.

Abahagarariye ibihugu byabo mu itegurwa ry’aya mabwiriza ahuriweho baravuga ko nubwo buri gihugu gisanzwe gifite ikigo gishinzwe ubuziranenge ngo ari ingenzi kugira amabwiriza ahuriweho kugirango binagabanye igihe ibicuruzwa bimara ku mipaka bitegereje kwemererwa kwinjira mu kindi gihugu.

Ibi kandi bizanazamura urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika kuri ubu buri ku rwego rwa 16%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *