Gicumbi: Abakozi b’Akarere n’ab’Ibitaro bya Byumba baguye miswi mu Mukino wa gicuti

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Gicumbi byari ibyishimo bidasanzwe by’umwihariko ku baturage batuye mu Mujyi wa Byumba no mu nkengero zawo, aho bihereye amaso umukino wa Gicuti w’Umupira w’amaguru wahuje abakozi b’Akarere ka Gicumbi n’abakorera Ibitaro bya Byumba, umukino warangiye impande zombi ziguye Miswi y’Igitego 1-1.

Ni umukino wagaragayemo abarimo Meya w’Akarere Bwana Nzabonimpa Emmanuel wishimiwe n’abaturage nyuma yo kubereka ko azi guconga ruhago, uyu ubusanzwe akaba mu guhe cye cyo hambere yari umukinnyi w’intarumikwa w’umukino wa Handball, akaba ari n’umukunzi w’umukino wa Volleyball byahebuje.

Uretse Meya, abarimo Mbonyitwari Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe ari mu bakinnye uyu mukino, ndetse igitego rukumbi cyatsinzwe ku ruhande rw’Akarere kikaba cyavuye ku mupira uteretse ‘Coup-Francs’ yateye ikijyanamo.

Uruhande rw’Ibitaro bya Byumba rwagaragaje imifanire iri hejuru, aho umukino warangiye nta nkuru ku bakozi b’Akarere, kuko umurindi w’abafana wari ugiye gutuma batakaza uyu mukino.

Amafoto

Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yari irangajwe imbere na Meya Nzabonima Emmanuel, uwa kabiri i buryo

 

Muri uyu mukino, umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade niwe wari umusifuzi

 

Nyuma y’igice cya mbere, ku ruhande rw’ikipe y’Akarere inama zari zose ku batoza

 

Ikipe y’Akarere ka Gicumbi ka Gicumbi yaseutse mu mwambaro w’Umukara na Orange

 

Ibitaro bya Byumba byari bihagarariwe n’abasore b’intarumikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *