Ingabo zidasanzwe za Amerika zahitanye Umuyobozi wa Islamic State muri Somalia

0Shares

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces) zishe Bilal al-Sudani muri Somalia hamwe n’abandi 10 bakoranaga na we.

Bilal al-Sudani bivugwa ko yafashaga imitwe y’iterabwoba mu Karere ka Africa y’u Burasirazuba

Bilal al-Sudani yari ku ruhembe rw’imbere mu bahigwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yateraga inkunga umutwe wa Islamic State muri Afurika n’ahandi.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko yiciwe mu kurasana gukomeye kwabere mu Majyaruguru ya Somalia, aho ingabo zidasanzwe zagabye igitero ku nyubaho yari munsi y’ubutaka, zigamije kumufata ari muzima.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za ushinzwe umutekano, Gen Lloyd Austin, yavuze ko nta muturage wakomerekeye muri iyo mirwano, mu gikorwa yise “Operasiyo yo kurandura ibyihebe”.

Abasesenguzi bavuga ko  kuba ingabo zaroherejwe kwica cyangwa gufata al-Sudani byatanze umusaruro kuruta gukoresha utudege duto tutagira umupilote (Drone).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *