Volleyball: Mutabazi Yves yakomoje ku cyamuteye kugaruka gukina mu Rwanda

0Shares

Nyuma y’uko yaraye atangajwe nk’Umukinnyi w’Ikipe ya Kaminuza ya Kepler, Kepler VC, Mutabazi Yves yagarutse ku cyemezo cyo guhitamo kugaruka i Kigali nyuma y’Amezi akabakaba 18 adakina Volleyball nk’Umwuga.

Ku Myaka hafi 30, Mutabazi ni umwe mu bakinnyi b’Intyoza mu kiragano cye.

N’ubwo ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu binyuze ku mipira ikomeye agira, yari yarahisemo guhagarika uyu mukino yakuze ahunda, yerekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’ibibazo yari yarahuriye nabyo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari yaragiye gukomereza Urugendo rwe rwa Volleyball ku rwego mpuzamahanga.

Agaruka ku mpamvu yongeye kugaruka muri Volleyball, Mutabazi yavuze ko yabitewe no kuba yifuje kuyikina nk’Umwuga by’umwihariko kongera gufasha Ikipe y’Igihugu nk’uko yabikoraga atarafata ikiruhuko.

Ati:“Aho nari ndi muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo nakinaga umukino nkunda (Volleyball). Yego nakinaga, ariko bitari ku rwego mbyifuzaho. Ndi umuntu wifuza gutanga ibyo mfite byose, byagera ku Ikipe y’Igihugu bikaba akarusho. Nkurikije urwego nakinagaho Volleyball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo byanyemereraga kubigeraho”

Uretse Kepler VC yasinyiye, Mutabazi yavuye mu Rwanda yakiniraga Ikipe ya Gisagara VC.

Uretse Gisagara VC, yakiniye Ikipe y’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha (GSOB), APR VC na REG VC.

Hanze y’Inkiko z’u Rwanda, yakinnye mu ikipe ya Hatta Club y’i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ari nayo kipe yaherukagamo.

Mutabazi yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu ku myaka 19 gusa.

Mu 2021, yafashije u Rwanda kwegukana umwanya wa Gatandatu (6) mu mikino y’Igikombe cy’Afurika yabereye i Kigali.

Imwe mu mikino yibukirwaho muri iri rushanwa, ni umukino wa Burkina Faso n’uwa Uganda.

Yafashije kandi Ikipe y’Igihugu kwegukana umwanya wa Kane (4) mu mikino ny’Afurika yabereye i Brazzaville muri Congo Brazzaville mu 2015.

Yari mu bakinnyi bahesheje APR VC igikombe cya Shampiyona mu 2014.

Mu 2013, hamwe n’Ikipe y’Igihugu y’abakinnyi batarengeje Imyaka 21, yitabiriye Shampiyona y’Isi yabereye muri Turukiya, icyo gihe basoreza ku mwanya wa 12 mu Bihugu 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *