Buri uko umwaka utashye guhera mu 1995, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo kuzirikana Intwali z’Igihugu.
Mu kwizihiza uyu munsi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Intwali, Imidali n’Impeta z’ishimwe ‘CHENO’, gikorana n’Amashyirahamwe ya Siporo y’imbere mu gihugu, hagategurwa imikino inyuranye mu kuzirikana ibikorwa byiza byaranze izi Ntwali no gutanga ubutumwa ngaruka mwaka bugenewe uyu munsi.
Ni muri uwo mujyo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ ryateguye imikino yo kwizihiza uyu munsi, imikino izitabirwa n’amakipe 4 yasoje ari aya mbere muri Shampiyona y’i 2022/23 yegukanywe na REG Volleyball Club mu bagabo na APR Volleyball Club mu bagore ku cyumweru gishize.
Iri rushanwa ryiswe ‘National Heroes Volleyball Tournament 2023′, rizitabirwa n’amakipe arimo’ REG Volleyball, Gisagara, APR na Forefront mu kiciro cy’abagabo na APR, Forefront, Rwanda Revenue Authority ‘RRA’ na Ruhango Volleyball Club mu kiciro cy’abagore.
Imikino izahuza aya makipe izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ikinirwe muri Gymnasium ya Kimisagara.
Ku wa Gatandatu, hazakinwa imikino ya 1/2, mu gihe imikino ya nyuma n’umwanya wa Gatatu bizakinwa bukeye bwaho ku Cyumweru.
Uko imikino ya 1/2 izakinwa
Abagore:
- APR vs RUHANGO (11h00)
- FOREFRONT vs RRA (13h00)
Abagabo:
- REG vs FOREFRONT (15h00)
- GISAGARA vs APR (17h00)
Amakuru THEUPDATE ikesha Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, ni uko iri rushanwa rizakinwa n’abakinnyi basanzwe bakina Shampiyona y’u Rwanda.
Bivuze ko nta kipe yemerewe kongeramo undi mukinnyi udasanzwe akina Shampiyona, uretse ukina mu ikipe itaraje muri aya makipe ane ya mbere.
Twibutse ko ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2020, ikipe ya UTB itakibaho ariyo yaryegukanye mu bagore n’abagabo.
Uko Umwaka ushize wegenze mu kwizihiza umunsi w’Intwali ku nshuro ya 28
Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.
Kimwe n’umwaka ushize, kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28, byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid 19.
IBYARANZE UMUNSI MUKURU WO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2022.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda banashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ku nshuro ya 28, Intwari z’u Rwanda zizihijwe hagendewe ku nsangamatsiko igira iti: ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu, Uhagarariye abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, Intwari z’Imena z’i Nyange n’abahagarariye imiryango y’Intwari z’Igihugu zatabarutse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira.
Yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”
Yakomeje agira ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.” Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umurage w’u Bunyarwanda, ati: “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”
Uwungirije Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Godeliève Mukasarasi yavuze ko iyi nshuro kuzirikana ubutwari byahawe umwihariko wo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Ubutwari bw’Abanyarwanda ni agaciro kacu ariko cyane cyane urubyiruko rukagira bya bikorwa by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere y’igihugu.”
Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzakomeza kwizihizwa mu bice bitandukanye by’isi binyuze mu biganiro bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho Abanyarwanda bakomeza gusangira indangagaciro zaranze Intwari kugira ngo bazifatireho urugero.