Abahinzi b’umuceri bo mu bishanga bya Sake, Mugesera, Zaza n’abandi bahegereye barifuza ko batunganyirizwa ibishanga kuko kuba bakorera mu bidatunganyije bibateza igihombo mu bihe by’imvura nyinshi, ariko na none amazi ntabashe gukwira mu mirima.
Abahinzi basaga 1200 bibumbiye muri koparative CORIMI, bamaze imyaka isaga 19 bakorera mu bishanga bikikije imirenge ya Sake, Zaza,Mugesera, Gashanda, Karembo na Jarama mu gice cy’Igisaka Mirenge mu Karere ka Ngoma, bavuga ko gukorera mu Bishanga bidatunganyije akenshi bibateza ibihombo.
Perezida wa Koperative CORIMI, Mutabazi Francois avuga ko
Iki kibazo cy’imyuzure n’ubukame bw’igishanga atari ikibazo abahinzi bakwishoboza, ko ahubwo hakenewe ubwunganizi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bwasabye ubufatanye n’inzego zibishinzwe ngo ibyo bishanga bitunganywe.
N’ubwo abo bahinzi bakorera muri ibyo bibazo ariko, kuva mu mwaka wa 2008 babashije kwiyubakira uruganda rutunganya umuceri, ndetse uwo beza barawitunganyiriza ukagemurwa ku masoko.
Uruganda rwabo rushobora gutunganya umuceri ungana na toni 25 ku munsi.