Rwanda: Perezida Kagame yazamuye mu Ntera Abakoroneri 10, Abajenerali 6 abaha inshingano nshya

0Shares

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha ipeti rya Colonel ndetse n’Abajenerali bahabwa inshingano nshya. 

Abazamuwe mu Ntera ni Col. Joseph Mwesigye, Col. Simba Kinesha, Col. Egide Ndayizeye, Col. William Ryarasa, Col. Sam Rwasanyi, Col. Issa Senono, Col. Thadée Nzeyimana, Col. Alphonse Safari, Col. Fidèle Butare na Col. Emmanuel Nyirihirwe.

Abo ba Koloneli bari basanzwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, kuri ubu bakaba bahise bahabwa amapeti mashya kuko impinduka zahise zihabwa agaciro nyuma yo gutangazwa.

Perezida Kagame kandi yashyize mu nshingano za gisirikare abayobozi bashya ba Diviziyo.

Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere, Maj Gen Eugène Nkubito agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu asimbuye Brig Gen Andrew Nyamvumba wagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDFCSC Nyakinama) riherereye mu Karere ka Musanze.

Brig Gen Pascal Muhizi wari umaze igihe asimbuwe mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado nk’Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, yagizwe  Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri.

Brig. Gen. Vincent Gatama we yagizwe  Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane mu gihe Brig Gen Frank Mutembe yagizwe  Umuyobozi wa Task Force (amatsinda y’ingabo z’u Rwanda zihabwa inshingano zihariye).

Brig. Gen. Andrew Nyamvumba wayoboraga Diviziyo ya 3 ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda yagizee Umuyobozi wa RDFCSC Nyakinama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *